Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo ukomeje kuzamura ibendera ry’Igihugu cye, yatangaje ko yababajwe no kuba Guverinoma y’Igihugu cye itaramushyigikiye mu bihembo bizwi nka Grammy Awards yari ahataniyemo.
Edrisah Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru nyuma y’ibi bihembo atigeze agira amahirwe yo kwegukana.
Uyu muhanzi wari ugiye kuba Umunya-Uganda wa mbere wari kuba yegukanye igihembo muri ibi bya Grammy Awards, yishimiye intambwe yo kuba yarashyizwe mu babihataniraga, ashimira kuba uwegukanye igihembo yari ahataniyemo ari Umunya-Afurika y’Epfo.
Eddy Kenzo gusa yaboneyeho kugaya Guverinoma y’Igihugu cye itaragaragaje ko imushyigikiye muri ibi bihembo, agira ati “Kuva nagera hano muri Grammys, mu bagize Guverinoma ntawangezeho.”
Yakomeje agira ati “Gusa ntawe ndenganya kuko ubwanjye nejejwe n’uburyo nazamuye ibendera ry’Igihugu cyanjye.”
Eddy Kenzo wishimiye umudali yahawe wo kuba yarashyizwe ku rutonde rw’abahataniraga ibi bihembo, yavuze ko byamuhaye icyizere ku buryo nubwo ategukanye igikombe ariko na bagenzi be b’Abanya-Uganda, bishoboka dore ko ari n’urugero rwiza rwo kuba umuntu yava ahantu hakomeye akagera ku rwego rw’inyenyeri imurikira abandi.
Ati “Abantu bose bambona uyu munsi, babonye ko buri wese yakora nk’ibyo nakoze. Birabaha icyizere ko ibitangaza bishobora kuba, kabone nubwo baba bakomoka mu miryango iciriritse.”
Josiane
RADIOTV10