Abakinnyi n’abatekinisiye bose ba Al Ahly bakaswe amafaranga angana n’ibihumbi 30 by’amapawundi akoreshwa mu Misiri nyuma yo gutsindwa na El Gaish mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Misiri (Egyptian Super Cup), umukino wakinwe ku mugoroba w’uyu wa kabiri.
Ikipe ya Al Ahly imwe mu zubashwe kuri uyu mubumbe dutuye, yatsinzwe na El Gaish penaliti 3-2 nyuma y’uko iminota y’umukino yari yarangiye banganya 0-0.
Tala’ea El Gaish Sporting Club “El Gaish” yatwaye igikombe kiruta ibindi mu Misiri
Al Ahly itozwa na Pitso Mosimane ukoma muri Afurika y’Epfo, yatsinzwe uyu mukino abayobozi bafata umwanzuro wo gufata abakinnyi bose, abatoza n’abungiriza be ndetse n’undi wese ufite icyo ashinzwe muri iyi kipe bamukata amafaranga angana n’ibihumbi ijana na mirongo icyenda by’amafaranga y’u Rwanda (190,000 FRW).
Nyuma y’uko El Gaish SC itwaye Egyptian Super Cup 2021 itsinze ikigugu, ikipe ya Zamalek SC ihora ihanganye na Al Ahly SC yahise yandika ibaruwa ifunguye ishimira El Gaish kuba yabatsindiye umukeba w’ibihe byose.
Tala’ea El Gaish Sporting Club “El Gaish” yakoze amateka itwara igikombe itsinze ikipe ya Al Ahly SC.
Abakinnyi n’abatoza ba Al Ahly SC baciwe amafaranga nyuma yo gutwarwa igikombe
Ubutumwa Zamalek SC yandikiye El Gaish SC iyishimira akazi yakoze imbere ya Al Ahly