Abasesengura ibijyanye na Politiki, bavuga ko kuba Perezida Paul Kagame yongeye kwakira intumwa ya mugenzi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni, bitanga icyizere ko abakuru b’Ibihugu byombi bagiye kongera kuvugana mu gihe mu minsi ishize Perezida Kagame yavuze ko badaheruka kuvugana.
Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame Paul yakiriye mu biro bye Ambasaderi Adonia Ayebare wari umuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Yoweri Museveni.
Ni intumwa yaje mu Rwanda nyuma y’amasaha macye umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ashyize ubutumwa kuri Twitter, avuga ko Perezida Kagame ari Se wabo ndetse ko abamurwanya baba badasize n’umuryango we kandi ko ababifite mu migambi bakwiye kubyitondera.
Mu kiganiro yagira na RADIOTV10, Umusesenguzi mu bya Politiki, Alexis Nizeyimana avuga ko akimara kubona iriya ntumwa ya Museveni yahise akubita agatima kuri ubu butumwa bwari bwabanje kwandikwa na Lt Gen Muhoozi akabona ko bwari bufite icyo bugamije.
Ati “Njyewe maze kubona intumwa ya Se iza njye nabufashe nk’ubutumwa bwayitegurizaga kugira aze azasange wenda mu bakurikira amakuru mu Rwanda bafite umutima mwiza cyangwa igitekerezo cyiza kuri bo hanyuma ubutumwa bwabo bwakirwe neza mu baturage.”
Umusesenguzi Alexis Nizeyimana avuga kandi ko iyi ntumwa ya Perezida Museveni ije ari yo yagombaga kuza kuko n’ubundi ikibazo kiri ku ruhande rwa Uganda.
Avuga kandi ko yabifashe nk’ikimenyetso cy’uko Perezida Kagame na Museveni baba bagiye kongera kuvugana dore ko mu minsi ishize Perezida Kagame yari yatangaje ko adaheruka kuvugana na mugenzi we Museveni haba kuri telephone no mu bundi buryo.
Ati “Icya mbere cy’iyi ntumwa ni uko yatuma telephone zongera gufunguka abakuru b’Ibihugu bakaba bavugana cyangwa na we akamwoherereza intumwa nk’uko na we yayohereje cyangwa bo bakivuganira. Ni n’urufunguzo ruturutse aho rwakagombye kuba ruturutse nyine kuko ni ho navuga ko ibintu bifungiye.”
Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda cyitwa kigaragaza ko gifite amakuru yizewe ko ibiganiro bigamije kubyutsa imibanire y’ibihugu byombi byegereje.
Perezida Museveni kandi ku munsi w’ejo yohereje n’intumwa muri Tanzania ndetse akaba aherutse no kuyohereza mu Burundi.
Alexis Nizeyimana avuga ko ibi bigaragaza ko iyi ntumwa yakiriwe na Perezida Kagame yazanye ubutumwa burenze imibanire y’ibihugu byombi gusa ngo na byo ntibyaburamo.
Ati “Uretse ko na cyo nticyareka kuko niba ari Umukuru wa Uganda utumyeho uw’u Rwanda kandi hari icyo kibazo mpamya ko atakohereza ubutumwa ngo yibagirwe na cya kindi gisanzwe gihari.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo kuri uyu wa Kabiri yanditse ubutumwa kuri Twitter avuga ko ibi byo kohereza intumwa n’ibiganiro biba hagati y’Ibihugu byombi bitigeze bihabwa agaciro na Uganda kuko yakomeje kugirira nabi Abanyarwanda basanzwe batuyeyo n’abajyayo.
RADIOTV10