Ethiopia: Leta iravugwaho kwihekura mu gitera cy’indege cyasize amarira mu basivile

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu 26 barimo abasivile bahitanywe n’igitero cy’indege cyagabwe na Leta izi ko iri kwivuna abarwanyi b’umutwe wa Fano mu mujyi wa Finote Selam muri Leta ya Amhara, iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Ethiopia.

Birakekwa ko iki gitero cyagabwe n’ingabo za Leta ya Ethiopia, inamaze iminsi mu mirwano n’imitwe yitwaje intwaro yo muri ako Karere ka Amhara, yihurije hamwe igakora umutwe umwe witwa Fano.

Izindi Nkuru

Iki gitero kibaye kimwe mu bitero byiciwemo abantu benshi muri aka Karere ka Amhara, kinabaye hatarashira iminsi akanama k’uburenganzira bwa muntu muri Ethiopia kavuze ko gahangayikishijwe bikomeye n’iyi mirwano irimo kwicirwamo abantu.

Ni igitero cyabaye mu masaha yak are ku Cyumweru muri uriya Mujyi, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana niba umubare munini w’abaguyemo ari abasivile cyangwa abarwanyi, gusa icyamenyekanye ni uko hari abasivile bahasize ubuzima.

Ibitaro byo muri aka gace, byatangaje ko uretse abo bantu 26 baburiye ubuzima muri iki gitero, cyanakomerekeyemo abarenga 50.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru