Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

EURO 2020: Portugal izacakirana na Belgium, France iri kumwe na Suisse muri 1/8 cy’irangiza

radiotv10by radiotv10
24/06/2021
in SIPORO
0
EURO 2020: Portugal izacakirana na Belgium, France iri kumwe na Suisse muri 1/8 cy’irangiza
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2021 ubwo hakinwaga imikino ya nyuma mu matsinda y’irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi 2020 (UEFA EURO 2020), amakipe y’ibihugu nka Spain, France, Germany, Portugal na Sweden yabonye itike ya 1/8 cy’irangiza.

Ikipe y’igihugu ya Portugal iyobowe na Cristiano Ronaldo yageze muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo kunganya na France ibitego 2-2. Ibitego bya Portugal byose byatsinzwe na Cristiano Ronaldo kuri penaliti yateye mu bihe bitandukanye (31’,60’). Ibitego bya France byatsinzwe na Karim Benzema (45+2’, 47’). Cristiano Ronaldo yahise yuzuza ibitego 109 mu ikipe y’igihugu ya Portugal.

Image

Paul Pogba ukina hagati mu ikipe y’igihugu ya France agenzura umupira ubwo bahuraga na Portugal

Spain ikindi gihugu gifite izina muri ruhago y’u Burayi, yanyagiye Slovakia ibitego 5-0 mbere yo kugera muri 1/8 cy’irangiza. Ibitego bya Spain byatsinzwe na Alvaro Morata (12’), Martin Dubravka (OG,30’), Aymeric Laporte (45+3’), Pablo Sarabia (56’), Ferran Torres (67’), Juraj Kucka (OG,71’) bityo Spain izamuka iva mu itsinda rya gatanu (E) ihagaze neza mu bitego.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Sweden yatsinze Poland ibitego 3-2 mbere y’uko bagera muri 1/8 cy’irangiza. Emil Forsberg (2’, 59’) na Viktor Claesson (90+4’) batsindiye Sweden mu gihe ibitego bya Poland byatsinzwe na Robert Lewandowski (61’,84’).

Germany yazamutse muri 1/8 babanje kunganya na Hungry ibitego 2-2. Kai Havertz (66’) na Leon Goretzka (84’) batsindiye Germany mu gihe Adam Szalai (11’) na Andras Schafer (68’) batsindira Hungry.

Image

Joshua Kimmich ukinira Germany yabaye umukinnyi w’umukino wabahuje na Hungry

Imikino ya 1/8 cy’irangiza iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021. Wales izahura na Denmark (18h00’) mu gihe Italy iri kumwe na Austria (21h00’).

Muri rusange ibihugu byageze muri 1/8 azahura muri ubu buryo:

1.France vs Swisse

2.Croatia vs Spain

3.Belgium vs Portugal

4.Italy vs Austria

5.Sweden vs Ukraine

6.England vs Germany

7.Hollande vs Czech Republic

8.Wales vs Denmark

Image

Karim Benzema (France) yabaye umukinnyi w’umukino wabahuje na Portugal

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Kwizera Olivier wa Rayon Sports aragera imbere y’ubucamanza

Next Post

MUHANGA: Hari abanyeshuri birukanwe mu kizamini bazira umusatsi

Related Posts

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MUHANGA: Hari abanyeshuri birukanwe mu kizamini bazira umusatsi

MUHANGA: Hari abanyeshuri birukanwe mu kizamini bazira umusatsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.