Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2021 ubwo hakinwaga imikino ya nyuma mu matsinda y’irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi 2020 (UEFA EURO 2020), amakipe y’ibihugu nka Spain, France, Germany, Portugal na Sweden yabonye itike ya 1/8 cy’irangiza.
Ikipe y’igihugu ya Portugal iyobowe na Cristiano Ronaldo yageze muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo kunganya na France ibitego 2-2. Ibitego bya Portugal byose byatsinzwe na Cristiano Ronaldo kuri penaliti yateye mu bihe bitandukanye (31’,60’). Ibitego bya France byatsinzwe na Karim Benzema (45+2’, 47’). Cristiano Ronaldo yahise yuzuza ibitego 109 mu ikipe y’igihugu ya Portugal.
Paul Pogba ukina hagati mu ikipe y’igihugu ya France agenzura umupira ubwo bahuraga na Portugal
Spain ikindi gihugu gifite izina muri ruhago y’u Burayi, yanyagiye Slovakia ibitego 5-0 mbere yo kugera muri 1/8 cy’irangiza. Ibitego bya Spain byatsinzwe na Alvaro Morata (12’), Martin Dubravka (OG,30’), Aymeric Laporte (45+3’), Pablo Sarabia (56’), Ferran Torres (67’), Juraj Kucka (OG,71’) bityo Spain izamuka iva mu itsinda rya gatanu (E) ihagaze neza mu bitego.
Undi mukino wo muri iri tsinda, Sweden yatsinze Poland ibitego 3-2 mbere y’uko bagera muri 1/8 cy’irangiza. Emil Forsberg (2’, 59’) na Viktor Claesson (90+4’) batsindiye Sweden mu gihe ibitego bya Poland byatsinzwe na Robert Lewandowski (61’,84’).
Germany yazamutse muri 1/8 babanje kunganya na Hungry ibitego 2-2. Kai Havertz (66’) na Leon Goretzka (84’) batsindiye Germany mu gihe Adam Szalai (11’) na Andras Schafer (68’) batsindira Hungry.
Joshua Kimmich ukinira Germany yabaye umukinnyi w’umukino wabahuje na Hungry
Imikino ya 1/8 cy’irangiza iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021. Wales izahura na Denmark (18h00’) mu gihe Italy iri kumwe na Austria (21h00’).
Muri rusange ibihugu byageze muri 1/8 azahura muri ubu buryo:
1.France vs Swisse
2.Croatia vs Spain
3.Belgium vs Portugal
4.Italy vs Austria
5.Sweden vs Ukraine
6.England vs Germany
7.Hollande vs Czech Republic
8.Wales vs Denmark
Karim Benzema (France) yabaye umukinnyi w’umukino wabahuje na Portugal