Ikipe y’igihugu y’Abongereza (Three Lions) yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi nyuma yo gutsinda Denmark ibitego 2-1 mu mukino ukomeye wasorejwe mu minota 120 kuri sitade ya Wembley mu gihugu cy’u Bwongereza.
Ibitego bibiri byahaye itike Abongereza byatsinzwe na Simon Kjaer wa Denmark witsinze ku munota wa 39’ mu gihe ikindi cyatsinzwe na Harry Kane ku munota wa 104’.
Igitego rukumbi cya Denmark cyatsinzwe na Mikkel Damsgaard (30’).
Abongereza bishimira kugera ku mukino wa nyuma
Umukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021 saa tatu z’umugoroba (21h00’).
Abongereza bari mu rugo bakiriye Denmark bari bakoresheje uburyo bwa 4-2-3-1, babanjemo Jordan Pickford (1) mu izamu, Kyle Walker 2, John Stones 5, Harry Maguire 6, Luke Shaw 3 bari mu bwugarizi.
Kelvin Philips 14 na Declan Rice bari imbere y’abugarira ari nako imbere yabo gato hakinaga Bukayo Saka 25, Mason Mount na Raheem Sterling 10, Harry Kane (C,9) yari mu busatirizi.
Ku ruhande rwa Denmark bari bafite Kasper Schmeichel (1) mu izamu, Jannik Vestergaard 3, Simon Kjaer (C,4) na Andreas Chrisnsen 6 bari mu bwugarizi. Hagati mu kibuga hagati bari bafite Joakim Maehle 5, Pierre-Emile Hoejbjerg 23, Thomas Delaney 8, Jens Stryger Larsen 17.
Mu busatirizi bari bafite Mikkel Damsgaard 14, Kasper Dolberg 12 na Martin Braithwaite 9.
Mbere yo gutangira umukino impande zombi babanje guha icyubahiro Christian Eriksen wagize ikibazo mu itangira ry’irushanwa
Mu buryo bwo gukora impinduka zigendeye mu gusimbuza, Denmark nibo basimbuje mbere ku munota wa 67 bakuramo Jens Stryger Larsen bashyiramo Daniel Wass, Mikkel Damsgaard asimburwa na Yussuf Poulsen mu gihe kuri uwo munota kandi Kasper Dolberg yasimbuwe na Christian Noergaard.
Ku munota wa 79’, Denmark yongeye gusimbuza bakuramo Andreas Christensen bashyiramo Joackim Andersen (79’), Thomas Delaney asimburwa na Mathias Jensen (88’), basoza gusimbuza bakuramo Jannik Vestergaard bashyiramo Jonas Wind (105’).
Umupira uteretse wa Denmark waruhukiye mu izamu
Ku ruhande rw’Abongereza bakoze impinduka enye (4) batangiye ku munota wa 69’ bakuramo Bukayo Saka bashyiramo Jack Grealish, Declan Rice asimburwa na Jordan Henderson (95’), Mason Mount asimburwa na Phil Foden (95’) mu gihe Jack Grealish yahaye umwanya Kierran Trippier (106).