Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa muri iki Gihugu, baravugwago gutegura ibitero bikomeye byo kubohora Umujyi wa Bunagana umaze amezi atatu ugenzurwa na M23.
Ibi biravugwa mu gihe Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gusaba ubuyobozi bw’Igihugu cyabo gukora ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Bunaga ubohozwe.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, mu mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo y’iminsi ibiri bise ‘Ville Morte’ [umujyi utarangwamo ibikorwa] yo gusaba FARDC kubohoza uyu mujyi wa Bunagana ndetse no gusaba ko MONUSCO ibavira mu Gihugu.
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko igisirikare cy’iki Gihugu gifatanyije n’ingabo z’u Burundi ziriyo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bari gutegura ibitero byo kubohoza Bunagana.
Uwitwa Aganze Rafiki ukurikirana amakuru y’ibibera muri Congo, yagize ati “Hamwe n’ingabo z’u Burundi, FARDC bari gutegura kugaba ibitero kuri M23 mu minsi micye mu rwego rwo kubohoza Bunagana.”
Uyu Aganze Rafiki kandi akomeza avuga ko ibi byatumye umutwe wa M23 utangira guhamagarira abaturage bo muri Kabindi muri Rutshuru kujya mu bice bya Chengerero na Bunagana kugira ngo batagirwaho ingaruka n’imirwano ishobora kubura hagati y’uyu mutwe na FARDC mu minsi micye iri imbere.
Ibi bitero byaba bibaye mu gihe FARDC imaze kubona ubufasha buhagije bw’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zirimo iz’u Burundi zanageze bwa mbere muri Congo zikaba zinavugwaho kuba zizafatanya na FARDC muri ibi bitero.
Umutwe wa M23 uherutse kuvugwaho ko wahunze umujyi wa Bunagana, wahakanye aya makuru, uvuga ko utigeze urekura na milimetero n’imwe ndetse ko n’ubu ugihagaze ku cyemezo cyawo cyo kuba udateze kuva muri Bunagana, igihe cyose ubutegetsi bwa Congo butarashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’imishyikirano.
RADIOTV10