FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi baravugwaho kwitegura kugaba ibitero simusiga ku Banyamulenge

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiravugwaho kwihuza n’icy’u Burundi (FDNB) mu kwitegura kugaba ibitero ku bo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo.

Byatangajwe n’Ishyirahamwe riharanira Uburenganzira bw’Abanyamulenge ryitwa Twirwaneho, ryatanze impuruza ko abasirikare ba FARDC baherutse kwihuza n’abasirikare b’u Burundi, bitegura kugaba ibitero ku Banyamulenge bo muri Kivu y’Epfo.

Izindi Nkuru

Iyi mpuruza iri shyirahamwe ryageneye Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) basaba kugira icyo bakora kuri ibi bikorwa binugwanugwa.

Iri shyirahamwe rivuga ibi bikorwa byo kwitegura kugaba ibitero ku Banyamulenge, byatangiye mu minsi ishize tariki 10 Nyakanga 2022 aho bamwe mu basirikare b’u Burundi bagera muri 250 bagaragaye bambuka umugezi wa Rusizi baza guhura n’ingabo za FARDC ubu hakaba habarwa abasirikare bagera mu 1 500 bari za Uvira.

Iri tangazo rivuga ko ubwoko bw’Abatutsi b’Abanye-Congo [Abanyamulenge] ari bo bibasirwa cyane, ndetse ko aba basirikare ntakindi kibagenza atari ukwivugana Abanyamulenge batuye mu Misozi ya Minembwe no kubasahurira imitungo yabo.

Iri tangazo rigira riti Birasa nkaho bari gutegurwa Jenoside igomba gukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi.”

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Gen Sultan Makenga kuri uru rubuga, na we yavuze kuri ibi bikorwa biri gutegurirwa kugirira nabi Abanyamulenge.

Yagize ati “FNDB yihuje na FARDC bihuje bagamije kugaba ibitero ku Bamulenge muri Kivu y’Epfo. Bikwiye gukurikiranwa.”

Uyu witwa Gen Sultan Makenga yakomeje yibaza ikizakurikiraho mu gihe Ingabo z’u Burundi zakwihuza na FARDC na FDLR.

Ibi bivuzwe mu gihe umutwe wa M23 washinzwe n’abaharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ukomeje kurwana na FARDC nubundi uharanira ko amasezerano wumvikanye n’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yubahirizwa.

Uyu mutwe kandi ubu uracunga ibice bitandukanye wafashe muri iyi mirwano nyuma yo gukubita inshuro FARDC yifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR irwanya u Rwanda.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Elysée says:

    Dieu est au contrôle

  2. Amani says:

    Ububeshi. Operation izohuza FDNB na FARDC izoba igamije gukura imirwi irwana yose yori ako karere uhereye kuri M23 na FDLR. Bizokorwa hisunzwe ivyavuye mu nama ya Nairobi. Ahubwo Général Makenga niwe azohava akora iri honyabwoko kuko abona ko ibisaka bigira bimushane

Leave a Reply to Elysée Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru