Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

FARDC yamanuye batayo z’abakomando benshi n’ibifaru nyuma y’ikikango

radiotv10by radiotv10
12/02/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
FARDC yamanuye batayo z’abakomando benshi n’ibifaru nyuma y’ikikango
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko cyohereje i Goma, batayo z’abasirikare b’abakomando ndetse n’intwaro zikomeye mu rwego rwo kurinda ko uyu mujyi wafatwa n’umutwe wa M23.

Ni nyuma y’uko FARDC itangaje ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma, utagwa mu maboko y’umwanzi, ari we M23 bamaze igihe bahanganye.

Nyuma y’Inama Nkuru y’Umutekano yateranye mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko iyi nama yemeje ko igisirikare gikora ibishoboka byose ngo umujyi wa Goma udafatwa.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’iyi Nama yateranye ku wa Mbere tariki 05 Gashyantare, Jean Pierre Bemba yagize ati “Inama Nkuru y’Ingabo yatanze ubutumwa ku baturage bose b’Umujyi wa Goma, ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa.”

Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, avuga ko FARDC yamaze kuzana abasirikare benshi guhangana na M23 kugira ngo uyu mutwe udafata uyu mujyi wa Goma.

Umunyamakuru Daniel Michombero wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo unakurikiranira hafi iby’uru rugamba, yatangaje ko “Igisirikare [FARDC] cyamaze koherezwa ibikoresho bya gisirikare bigezweho ndetse n’abasirikare guhangana na M23.”

Umuvugizi wa FARDC, Colonel Guillaume Ndjike Kaiko; mu butumwa yanyuije kuri X, yagize ati “Za batayo n’ibikoresho bya FARDC byageze i Goma, mu rwego rwo kurinda abaturage no kubohoza ahafashwe.”

Mu butumwa bwa Colonel Guillaume Ndjike Kaiko avuga ko “Abakomando ba FARDC n’ibikoresho byoherejwe muri Kivu ya Ruguru” yanagaragaje abasirikare benshi bari guhabwa amabwiriza ndetse n’imwe mu modoka z’intambara yoherejwe muri aka gace.

Ni mu gihe umutwe wa M23, wo uherutse gutangaza ko udashishikajwe no gufata uyu mujyi wa Goma, ahubwo ko uzajya ujya guhangana n’ahaturuka ibitero biwushegesha.

Abasirikare ba FARDC boherejwe i Goma
Na kimwe mu bifaru

RADIOTV10

Comments 1

  1. Munyaneza Abdou says:
    2 years ago

    Bimwe muribi bikoresho ejo bizaba bifitwe na m 23

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − eight =

Previous Post

Igisubizo gifitwe n’Abanyarwanda- Perezida Kagame abajijwe niba ariwe mukandida wujuje ibikenewe

Next Post

Nyamagabe: Abangavu babyariye iwabo bavuze ibyo bakorerwa byongera agahinda ku kandi

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Abangavu babyariye iwabo bavuze ibyo bakorerwa byongera agahinda ku kandi

Nyamagabe: Abangavu babyariye iwabo bavuze ibyo bakorerwa byongera agahinda ku kandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.