Mu Mujyi wa Kitchanga uherereye muri Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari kubera imirwano iremereye hagati y’umutwe wa M23 na FARDC noneho iri gufatanya n’Abacancuro b’Abarusiya mu buryo bweruye.
Iyi mirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2023 nkuko byemezwa n’abari muri ibi bice byabyutse byumvikanamo urusaku rw’amasasu arimo n’aremereye.
Ibi byatumye kandi abaturage bo muri uyu mujyi wa Kitchanga bafata utwangushye, bakiza amagara yabo bahungira mu bice bibegereye bitari kuberamo imirwano nk’agace ka Mweso.
Iyi mirwano ihanganishije M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR na Mai-Mai, noneho yanagaragayemo mu buryo bweruye abacancuro b’Abarusiya.
Uri gukurikirana iyi mirwano, avuga ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bonegeye kwihagararaho bagahangana n’ibitero bikomeye bagabweho, ku buryo aba bacancuro b’Ababarusiya bagaragaye bahunga ibirindiro bari barimo mu gace ka Bwiza, bagakizwa n’imodoka yabo ya gisirikare bahise bakubita ikibatsi cy’umuvuduko ngo bakize amagara yabo.
Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abaturage bo muri uyu Mujyi wa Kitchanga, bari guhunga mu gitondo cya kare bikoreye imitwaro irimo ibyo kuryamira ndetse bamwe bafite n’amatungo magufi yabo.
Iyi mirwano ibaye mu gihe umutwe wa M23 wanashyize hanze itangazo rivuga ko ibintu biri kurushaho kuba bibi kuko FARDC n’imitwe bafatanyije ndetse n’abacancuro b’Abarusiya bakomeje kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe, mu gihe wo wari uri gutegura gukomeza kurekura ibice wafashe.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, ryanagarutse kandi kuri aba bacancura b’Abarusiya, aho M23 ivuga ko Guverinoma ya DRC yabeshye amahanga ko ari abazanywe gutoza igisirikare cya FARDC nyamara bakomeje kugaragara ku ruhembe mu bitero bigabwa n’iki gisirikare.
RADIOTV10