Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

FARDC&M23: Urugamba rwongeye kuba rubisi, abacancuro barwinjiramo byeruye

radiotv10by radiotv10
24/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
FARDC&M23: Urugamba rwongeye kuba rubisi, abacancuro barwinjiramo byeruye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Mujyi wa Kitchanga uherereye muri Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari kubera imirwano iremereye hagati y’umutwe wa M23 na FARDC noneho iri gufatanya n’Abacancuro b’Abarusiya mu buryo bweruye.

Iyi mirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2023 nkuko byemezwa n’abari muri ibi bice byabyutse byumvikanamo urusaku rw’amasasu arimo n’aremereye.

Ibi byatumye kandi abaturage bo muri uyu mujyi wa Kitchanga bafata utwangushye, bakiza amagara yabo bahungira mu bice bibegereye bitari kuberamo imirwano nk’agace ka Mweso.

Iyi mirwano ihanganishije M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR na Mai-Mai, noneho yanagaragayemo mu buryo bweruye abacancuro b’Abarusiya.

Uri gukurikirana iyi mirwano, avuga ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bonegeye kwihagararaho bagahangana n’ibitero bikomeye bagabweho, ku buryo aba bacancuro b’Ababarusiya bagaragaye bahunga ibirindiro bari barimo mu gace ka Bwiza, bagakizwa n’imodoka yabo ya gisirikare bahise bakubita ikibatsi cy’umuvuduko ngo bakize amagara yabo.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abaturage bo muri uyu Mujyi wa Kitchanga, bari guhunga mu gitondo cya kare bikoreye imitwaro irimo ibyo kuryamira ndetse bamwe bafite n’amatungo magufi yabo.

Iyi mirwano ibaye mu gihe umutwe wa M23 wanashyize hanze itangazo rivuga ko ibintu biri kurushaho kuba bibi kuko FARDC n’imitwe bafatanyije ndetse n’abacancuro b’Abarusiya bakomeje kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe, mu gihe wo wari uri gutegura gukomeza kurekura ibice wafashe.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, ryanagarutse kandi kuri aba bacancura b’Abarusiya, aho M23 ivuga ko Guverinoma ya DRC yabeshye amahanga ko ari abazanywe gutoza igisirikare cya FARDC nyamara bakomeje kugaragara ku ruhembe mu bitero bigabwa n’iki gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + seventeen =

Previous Post

Amakuru mashya ku wagonze umunyamakuru Ntwali J. Williams akitaba Imana

Next Post

Indege y’intambara ya Congo yavogereye u Rwanda ubugiragatatu ariko noneho ntiyasubiyeyo amahoro

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indege y’intambara ya Congo yavogereye u Rwanda ubugiragatatu ariko noneho ntiyasubiyeyo amahoro

Indege y’intambara ya Congo yavogereye u Rwanda ubugiragatatu ariko noneho ntiyasubiyeyo amahoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.