Monday, September 9, 2024

FERWABA na MINISPORTS bashyizeho amabwiriza azakurikizwa kugira ngo abafana bazinjire mu mikino ya AfroBasket 2021

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva tariki 24 Kanama-5 Nzeri muri Kigali Arena hazabera imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino w’intoki wa Basketball, abafana baremewe ariko ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (FERWABA) ryasohoye amabwiriza azagenga abazifuza kureba iyi mikino.

Ishyirahamawe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya siporo  (MINISPORTS) banzuye ko kugira ngo umufana cyangwa undi wese wifuza gukurikira iyi mikino abigereho agomba kuba hari ibyo yabanje kuzuza.

Abafana basabwe kwipimisha COVID-19 (Rapid Test) ndetse no kugaragaza igisubizo cy’ukobatanduye, igisubizo kimara amasaha 48.

Kuba warakingiwe (nibura urukingo rwa mbere) rwo kwirinda COVID-19 ku banyarwanda.

Ku bantu batari bahabwa urukingo na rumwe, bateganyirijwe gukingirwa, igikorwa kizajya kibera kuri Camp Kigali.

Kwipimisha COVID-19 bizajya bikorerwa kuri sitade Amahoro i Remera ndetse no ku bitaro byigenga bibifitiye uburenganzira.

Mu gihe cy’irushanwa nyirizina, itike yo m myanya y’icyubahiro izaba igura ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda (15,000 FRW) mu gihe munsi yahoo hazaba ari ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000 FRW) naho imyanya yo hejuru izaba bizaba bisaba ibihumbi birindwi (7000 FRW).

Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ba NBA uburyo yatunguwe no kubona Kigali  Arena yuzuye abafana - RUSHYASHYA

Abafana bemerewe kwinjira muri Kigali Arena mu gihe babanje kuzuza ibisabwa

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda na MINISPORTS bavuga ko ibi biciro byo kureba irushanwa bizaba bijyanye n’imikino y’umunsi ndetse birimo n’ikiguzo cy’igipimo cya COVID-19 ku bazaba bifuza gupimirwa kuri sitade Amahoro i Remera.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts