Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango.
Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yateranye tariki 19 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango i Rusororo mu karere ka Gasabo.
Itangazo ry’imyanzuro y’iyi Nama ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki Indwi Mutarama 2026, ryibutsa ingingo zari zigize iyi nama zirimo ijambo rya Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi akaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ritangiza inama.
Muri iyi nama kandi hanemejwe umushinga w’ivugururwa ry’amategeko y’Umuryango. Hanatanzwe ibiganiro ku ngingo zinyuranye, zirimo izirebana ni kubaka umusingi uhamye w’lgihugu, ndetse n’umwanya w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Ubunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi kandi bwibukije ko muri iyi Nama, Chairman yibukije “abantu bakuru bagomba kwitwara neza kugira ngo babere icyitegererezo urubyiruko. Yashimangiye ko abayobozi mu nzego zose bagomba guhora batekereza ku nshingano bafite zo guteza imbere imibereho y’abaturage babaha serivisi bakwiye ku gihe.”
Nanone kandi abitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi biyemeje gusuzuma no kuvugurura imiterere, imikorere n’imikoranire y’inzego kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro, bijyanye n’igihe.
Mu myanzuro y’iyi nama, kandi Ubunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, bwavuze ko abayitabiriye “Bemeje ishyirwaho ry’urwego rw’lnararibonye rw’Umuryango FPR Inkotanyi.”
Nanone kandi bemeje ivugururwa ry’ingingo z’amategeko y’Umuryango FPR Inkotanyi agena imiterere ya Komite Nyobozi yo ku rwego rw’lgihugu hongerwamo Visi Perezida wa kabiri n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije, ndetse anagena inshingano, imiterere n’imikorere by’urwego rw’lnararibonye rw’Umuryango FPR Inkotanyi.
Hibukijwe kandi ko muri iriya Nama hatowe Visi Perezida wa Mbere, ari we Hon. Uwimana Consolée, Hon. Kayisire Marie Solange, atorerwa kuba Visi Perezida wa Kabiri, Amb. Bazivamo Christophe, atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru mu gihe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru Wungirije, hatowe Gasana Karasanyi Stephen.

RADIOTV10










