Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

France: Bidasubirwaho dosiye ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yafunzwe burundu

radiotv10by radiotv10
15/02/2022
in MU RWANDA
0
France: Bidasubirwaho dosiye ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yafunzwe burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa (Cour de Cassation) rwafunze burundu dosiye y’iperereza ku kirego cy’ihanurwa ry’Indege yari itwaye Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda.

Amakuru aturuka mu Bufaransa, avuga ko uru rukiko rusesa imanza rwamaze gushyira akadomo kuri dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal.

Umunyarwanda Me Richard Gisagara uba mu Bufaransa wanakurikiranye iby’iki kirego, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, yatangaje ko uru rukiko rusesa imanza mu Bufaransa, rumaze gufata iki cyemezo.

Me Gisagara avuga ko iki cyemezo gihita kinatesha agaciro iperereza ry’umucamanza Jean Louis Bruguiere washinjaga abantu icyenda bahoze mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi kugira uruhare mu ihanurwa ry’iyi ndege.

2/2 Celui-ci avait déjà été contredit par le Juge Trévidic dont l’enquête a établi que les missiles qui ont abattu l’avion ont été tirés du camp militaire de Kanombe, contrôlé par ceux qui ont préparé le #GenocideContreLesTutsi. C’est cette enquête qui est définitivement validée

— Richard Gisagara (@RichardGisagara) February 15, 2022

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Me Gisagara Rishard uvuga ko uyu mwanzuro w’Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa uhuje n’uw’Urukiko Rukuru, yavuze ko iki cyemezo cyatangajwe uyu munsi gihuje n’ibyatangajwe n’Umucamanza Trévidic wakoze iperereza ryagaragaje ko igisasu cyahanuye iyi ndege cyaturutse mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyari kiri mu maboko y’abari bateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Me Gisagara akavuga ko iperereza ry’Umucamanza Trévidic “Bidasubirwaho ryo ryahawe agaciro.”

Indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana, yaguye ku mugoroba wo ku ya 06 Mata 1994, igwamo abantu 11 barimo abari abasirikare bakomeye mu butegetsi bwe ndetse na Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’u Burundi.

Urukiko Rukuru rw’i Paris mu Bufaransa, muri 2020 rwari rwahagaritse iyi dosiye ariko bamwe mu bo mu miryango y’ababuriye ubuzima muri iyi ndege barajurira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 6 =

Previous Post

Urukiko rukomeye kurusha izindi mu Rwanda rurashinjwa kurangarana uwo rurimo Miliyoni 32Frw

Next Post

Bumvaga ko Umupaka nufungurwa ibiciro bizagabanuka none byarushijeho gutambagira

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bumvaga ko Umupaka nufungurwa ibiciro bizagabanuka none byarushijeho gutambagira

Bumvaga ko Umupaka nufungurwa ibiciro bizagabanuka none byarushijeho gutambagira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.