Urukiko rukomeye kurusha izindi mu Rwanda rurashinjwa kurangarana uwo rurimo Miliyoni 32Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage ufite Kompanyi y’ubucuruzi, aravuga ko Urukiko rw’Ikirenga [ni rwo rukomeye kurusha izindi zose] rwatinze kumwishyura Miliyoni 32 Frw rumubereyemo none bikaba biri kumugiraho ingaruka.

Uyu rwiyemezamirimo witwa Ntihinyuka Elie usanzwe afite Kompanyi y’ubucuruzi bwa rido yitwa ‘Modern Cuttern Shop’ avuga ko asanzwe akorana n’inkiko mu gushyira amarido mu nyubako zazo.

Izindi Nkuru

Avuga ko ari we washyize amarido mu nyubako y’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka rufite icyicaro i Nyanza ndetse n’Urukiko rw’ubucurizi ruri i Nyamirambo.

Gusa akavuga ko izi nkiko zo zamwishyuye neza kuko nyuma y’iminsi itatu amaze gukora akazi yahise yishyurwa.

Yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, ko yanatsindiye isoko mu Rukiko rw’Ikirenga mu mwaka ushize wa 2021 ryo gushyira amarido mu nyubako yarwo ariko ko kugeza n’ubu rutaramwishyura.

Inyubako nshya ikoreramo Urukiko rw’Ikirenga

Ntihinyuka Elie uvuga ko yatanze inyemezabwishyu mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2021, avuga ko yakomeje gusiragira asaba Uru Rukiko runafite mu nshingano kurinda Itegeko Nshinga, kumwishyura ariko ntirwamwumva.

Icyakora ngo bamubwira ko inzira zo kumwishyura zageze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ariko ko kuva babimubwira n’ubundi ntacyahindutse.

Yagieze ati “Kugeza ubu ayo mafaranga sindayabona kuri konti yanjye.Ubuyobozi bw’urukiko rw’ikirenga rero ni rwo rwagakwiye kubaza aho muri MINECOFIN nkaba nakwishyurwa amafaranga nakoreye.”

Avuga ko ibi byamugizeho ingaruka kuko iyo umuntu afite ideni rya banki aba agomba gutanga imisoro muri RRA bikaba bikomeje gutuma akererwa ari na ko ibihano byiyongera.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison yavuze ko iki kibazo atakizi icyakora agasaba uyu rwiyemezamirimo akwiye kwegera abashinzwe ibyo kwishyura mu buyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo bamukemurire ikibazo.

Ivomo: Umuseke

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru