Abakora ku bibuga by’ingege mu Bufaransa, bahagaritse imyigarambyo bari bateguye, bagomgaba kugaragaza ko batishimiye kuba badahabwa ugahimbazamusyi, nyuma y’uko habayeho ubwumvikane bubarema agatima.
Ubuyobozi bw’impuzamiryango y’abakozi yabwiye abakora ku bibuga by’indege muri iki Gihugu cy’u Bufaransa guhagarika imyigaragambyo yo kuri uyu wa Gatatu.
Ni nyuma yo kumvikana n’ubuyobozi ndetse n’abahagarariye abakozi, bakemeranya kuzatanga agahimbazamusyi cyane mu bihe by’imikino ya Olympic igiye kubera muri iki Gihugu.
Bari bafashe icyemezo cyo kudakora batarayemererwa, bakavuga ko ibibuga by’indege byavuguruwe ndetse abashoramari ari bo bazarya amafaranga menshi aturutse mu bazajya muri iyi mikino, nyamara abakozi bazabakira bakanabatwaza ibikapu bashoboraga kuzasigarira aho.
Aba bakozi bo ku Bibuga by’indege, bavuga ko ari amahirwe y’imbonekarimwe na bo bagomba kuyabyaza umusaruro.
Ibikorwa byo kwagura Ibibuga by’Indege, byashowemo miliyoni arenga miliyoni 50 z’Ama-Euro (arenga miliyari 60 Frw), aho abakozi babyo bavuga ko aka kayabo kashowemo na bo bagomba kwibukwa kuko umubare w’abagenzi banyuraga kuri ibi bibuga ugiye kwiyongera dore ko ari no mu gihe cy’impeshyi.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10