Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

France: Mu rubanza rwa Bucyibaruta uregwa Jenoside hategerejwemo abatangabuhamya 115

radiotv10by radiotv10
03/06/2022
in Uncategorized
0
France: Mu rubanza rwa Bucyibaruta uregwa Jenoside hategerejwemo abatangabuhamya 115
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo Umunyarwanda Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi utangira kuburanishirizwa mu Bufaransa, hazumvwa abatangabuhamya 115.

Uru rubanza rugiye kuba nyuma y’imyaka 28 habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi, ruraburanishwa n’Urukiko rwa rubanda (Cour d’assises) rw’i Paris.

Laurent Bucyibaruta wari Perefe Perefegitura ya Gikongoro ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yakorwaga, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Uru rubanza ruteganyijwe gupfundurwa mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko rutangirira ku nzitizi zatanzwe n’abunganira uyu mugabo basabye Urukiko gutesha agaciro iki kirego ngo kuko yatinze kuregerwa nta mpamvu mu gihe hashize imyaka 22 akurikiranwa.

Laurent Bucyibaruta ashinjwa kuba yarashishikarije Abahutu kwica Abatutsi muri Perefegitura yayoboraga.

Uru rubanza ruteganyijwemo kujya rumara amasaha atarenze arindwi ku munsi, biteganyijwe ko ruzumvwamo abatangabuhamya 115.

Aba batangabuhamya bose bazumvwa n’Urukiko, barimo abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, bari mu Rwanda, bazi neza uruhare rwa Laurent Bucyibaruta muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Aba batangabuhamya bari mu Rwanda, bazatanga ubuhamya bwabo hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Perezida w’umuryango wiyemeje gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi (CPCR) Alain Gauthier yavuze ko bizeye ko abarokotse Jenoside biteguye guhabwa ubutabera muri uru rubanza.

Yagize ati “Benshi ku ruhande rw’abarokotse, biteguye ko bagiye guhabwa ubutabera.”

Laurent Bucyibaruta akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye ku ishuri rya Murambi bagiyeyo bizeye umutekano.

Aba Batutsi babarirwaga mu bihugumbi, bishwe n’Interahamwe tariki 21 Mata 1994 ubwo zazanaga imihoro ndetse na grenade.

Laurent Bucyibaruta kandi akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’abanyeshuri b’Abatutsi bagera muri 90 bigaga muri Ecole Marie Merci de Kibeho, bishwe tariki 07 Gicurasi 1994.

Juventine MURAGIJEMARIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − thirteen =

Previous Post

Urukundo n’ubudaheranwa muhorana ni inkingi yo kubaho kwacu- Mme J.Kagame yabwiye Aba-Mama amagambo meza

Next Post

Operation: Uko Bamporiki ukekwaho ruswa yafashwe amaze gusangira n’abandi muri Hoteli

Related Posts

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

IZIHERUKA

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura
AMAHANGA

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

by radiotv10
24/11/2025
0

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

24/11/2025
Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Operation: Uko Bamporiki ukekwaho ruswa yafashwe amaze gusangira n’abandi muri Hoteli

Operation: Uko Bamporiki ukekwaho ruswa yafashwe amaze gusangira n’abandi muri Hoteli

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.