Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gabon: Uwahatanye na Bongo wakorewe ‘Coup d’Etat’ yahawe umwanya ukomeye n’Umujenerali wahiritse ubutegetsi

radiotv10by radiotv10
08/09/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gabon: Uwahatanye na Bongo wakorewe ‘Coup d’Etat’ yahawe umwanya ukomeye n’Umujenerali wahiritse ubutegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

General Brice Oligui Nguema uherutse kurahirira kuyobora Gabon nka Perezida w’inzibacyuho, yashyizeho Minisitiri w’Intebe ari we Raymond Ndong Sima uri mu barwanyaga ubutegetsi bwa Ali Bongo, bakaba baranahatanye mu matora aheruka.

Avugana n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, Ndong Sima yavuze ko yasabwe kuba yamaze gushyiraho Guverinoma nshya bitarenze iminsi iri hagati y’itatu n’ine.

Sima w’imyaka 68 y’amavuko, ni umwe mu barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo uherutse guhirikwa ku butegetsi, ku itariki 30 z’ukwezi kwa Munani uyu mwaka w’2023.

Yabaye Minisitiri w’Intebe kuva muri 2012 kugeza muri 2014 ku butegetsi bwa Ali Bongo, aza kwegura kuri uwo mwanya nyuma y’imyaka ibiri ahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri 2016, ariko aratsindwa.

N’amatora aheruka mu kwezi gushize, yayahatanyemo ahanganye na Ali Bongo wari urimo ashaka indi manda.

Igisirikare cyahiritse ubutegetsi muri Gabon, kiravuga ko gishaka impinduka mu butegetsi bw’iki Gihugu bwamaze imyaka 42 mu biganza bya Omar Bongo, bukaba bwari bumaze indi myaka 14 mu biganza by’umuhungu we Ali Bongo.

Bwari ubutegetsi bw’umuryango ku buryo na Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri icyo Gihugu Marie Madeleine Mborantsuo yanabyaranye abana babiri na Omar Bongo wari Perezida icyo gihe.

Uyu Marie Madeleine Mborantsuo, yamaze imyaka 32 yose kuri uwo mwanya, kugeza muRI 2022 ubwo yasimburwaga na Dieudonne Aba’A Owono.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 5 =

Previous Post

Amayeri atamenyerewe y’uwakuraga ibitemewe muri Congo bagakeka ko ari umuco Nyarwanda

Next Post

Hacakiwe abakekwaho gucuruza urubyiruko rwajyaga gukoreshwa mu ntambara ya Ukraine&Russia

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hacakiwe abakekwaho gucuruza urubyiruko rwajyaga gukoreshwa mu ntambara ya Ukraine&Russia

Hacakiwe abakekwaho gucuruza urubyiruko rwajyaga gukoreshwa mu ntambara ya Ukraine&Russia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.