Gahunda ibayeho bwa mbere mu Rwanda mu gukorera ‘Perimi’ yatangiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Gahunda nshya mu gukora ibizimini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, yo kuba abantu barenga ibihumbi 250 bagombaga gukora mu gihe cy’umwaka bagiye gukoreshwa mu mezi abiri, yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Iyi gahunda yari iherutse gutangazwa, yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, aho abari bahawe amatariki yo kugeza muri Kamena umwaka utaha wa 2024, bagiye gukoresha ibizamini mu gihe cy’amezi abiri.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko abari bahawe kuzakora hagati ya tariki 12 Kamena 2023 kugeza muri Kamena 2024, barenga ibihumbi 250 barimo abazakora ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo n’uruhushya rwa burundu.

Yagize ati “Ni igihe kirekire, byabaye ngombwa ko hakorwa ibishoboka kugira ngo bafashwe gukora vuba, hashyirwaho indi ngengabihe izabafasha kuba bose bamaze gukora ibizamini mu gihe cy’amezi abiri ku masite yose yo mu gihugu.”

Polisi y’u Rwanda itangaza ko ubu hari site 23 ziri mu bice binyuranye mu Gihugu hose ziri gukorerwaho ibizamini by’uruhushya rwa burundu ndetse na 16 z’abari gukorera impushya z’agateganyo hifashishijwe mudasobwa, ndetse na 15 zikorerwaho iz’agateganyo ariko ku mpapuro.

Muri iyi gahunda nshya, ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo kuri mudasobwa ndetse n’iby’uruhushya rwa burundu, bizajya bikorwa kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, naho ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo bikorerwa ku mpapuro bikorwe ku wa Gatanu wa buri cyumweru ku masite yose uko ari 15.

CP Kabera yavuze ko abiyandikishije bazajya bamenyeshwa mbere y’itariki y’ikizamini kugira ngo batazacikanwa.

Ibi kandi byari byanatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryasohotse mu cyumweru gishize.

Iri tangazo ryagiraga riti “Abiyandikishije bose bazakira ubutumwa bugufi bukubiyemo amakuru abamenyesha itariki na Site bazakoreraho ikizamini. Umuntu uje gukora ikizamini agomba kuba yitwaje indangamuntu y’umwimerere kuko icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo ntibyemewe. Ikizamini gitangira saa moya za mu gitondo.”

Bamwe mu biyandikishije gukora ibi bizamini barebwa n’izi mpinduka, bagaragaje ko byabatunguye kuko harimo n’abatari baratangiye kwiga, kuko bumvaga bazakora umwaka utaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru