AMAFOTO: Undi muyobozi ukomeye i Burundi na Madamu we bagiye gusarura umuceri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisititi w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca na Madamu we, bitabiriye igikorwa cyo gusarura umuceri, ibyari bisanzwe bimenyerewe kuri Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye n’umufasha we.

Amafoto dukesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Burundi, yatambutse kuri Twitter yabyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena, agaragaza Lt Gen Ndirakobuca Gervais ari kumwe na Madamu we bari muri iki gikorwa cyo gusarura umuceri.

Izindi Nkuru

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bitangaza ko “umuryango wa nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Lt-Gén Pol Ndirakobuca Gervais yitabiriye igikorwa cyo gusarura umuceri uhinze kuri Hegitari 8,5 mu gace ka Rugombo mu Ntara ya Cibitoke.”

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kandi bivuga ko yishimiye umusaruro we, anaboneraho gushimira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative ndetse n’igishinzwe ikoranabuhanga mu buhinzi, kibifashishijwemo n’u Bushinwa, ku bw’ingamba bafashe mu guhangana n’indwara yari yibasiye igihingwa cy’umuceri muri aka gace.

Ubutumwa bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bukomeza bugira buti “Yanashishikarije abaturage gufata neza umusaruro ukomeje kuboneka ari mwiza mu gace kose, kandi bakitabira gahunda yo kuhira imyaka.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru