Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyashyize hanze ingengabihe y’uburyo abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri, bazakora ingendo basubira mu miryango yabo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na NESA kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, habura icyumweru n’igice ngo iyi gahunda y’ingendo z’abanyeshuri itangire, kuko iteganyijwe kuva tariki 05 kugeza ku ya 08 Nyakanga.
Iyi gahunda izatangirira ku banyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri byo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali (Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo), abo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, mu ka Ngororero ko mu Ntara y’Iburengerazuba, abiga mu Bigo byo mu Karere ka Musanze mu Majyaruhuru ndetse n’abiga mu bigo byo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Bucyeye bwaho tariki 06 Nyakanga, hazataha abanyeshuri biga mu Bigo by’amashuri byo mu Turere twa Ruhango na Gisagara, Nyabihu, Rubavu, Gicumbi, na Rwamagana ndetse na Kayonza.
Naho tariki Indwi Nyakanga, hakazataha abo mu Turere twa Huye, Nyaruguru, Karongi, Rutsiro, Rulindo, Gakenke na Bugesera.
Ni mu gihe iyi gahunda y’ingendo z’abanyeshuri izasoreza mu Turere twa Muhanga, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Burera, Nyagatare na Gatsibo.
NESA yaboneyeho gusaba Ibigo by’amashuri bicumbikiye abanyeshuri barebwa n’iyi gahunda, kuzayubahiriza, “bikabohereza kare kugira ngo bagere mu ngo zabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, cyaboneyeho kumenyesha ababyeyi ko na bo “basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.”
Nanone kandi abanyeshuri bazahagurukira mu Mujyi wa Kigali n’abandi bazahanyura, bamenyeshejwe ko bazafatira imodoka i Nyamirambo muri Kigali Pele Stadium.
RADIOTV10