Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batakigira ijambo mu ngo zabo kuko ugize ngo aravuga, umugore amukubita ndetse bagera no mu buriri bakanga kugira icyo babamarira kuko babatera umugongo.
Abagabo bo muri uyu Murenge wa Gakenke, babwiye RADIOTV10 ko abagore babo bitwaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bakirirwa babwira abagabo babo ko nta jambo bagifite mu ngo zabo ahubwo ko ari bo barisigaranye.
Umwe muri aba bagabo yagize ati “Umugore wawe ubaye waramuzanye, umuzana mu rwawe wararwubatse, ugira n’amahirwe murasezerana, none numubwira uti wa ‘mugore we ko watashye utinze’, ngo ‘barakujyana’ [amutera ubwoba].”
Uyu mugabo avuga ko umugabo ugerageje guhanura umugore we, ahita amutera ubwoba amukangisha ko nakomeza kumuvugisha ahita ahamagara inzego zigahita zijya kumufunga.
Ati “Nta mugabo ugifite ijambo, umugabo yabaye le chien [Imbwa], ni le chien mu rugo rwe ndagapfa.”
Avuga ko uretse kuba abagore babakangisha inzego, banabateranya n’abana babyararanye.
Ati “Nta mugabo ufite uburenganzira ndagapfa, umugore ari kuterereza abana ubyiruye ati ‘mukubite imbwa so’ bakamukubita da.”
Aba bagabo bo muri kano gace bavuga ko ibi biri no kugira uruhare mu gusenya ingo zitandukanye kuko hari abagabo bananirwa kwihanganira ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, bagahitamo guta ingo zabo bakahukana.
Undi ati “Ni vuruguvurugu. Umugabo ari kugira atya akavuga ati ‘aho kugira ngo nicane n’umugore, ndamuhigamiye ndagiye’ wajya kubona ukabona ubuyobozi ngo baje kugufata ngo wataye umugore ngo wasahaye umugore.”
Aba bagabo bavuga ko uretse kuba bamwe bakubitwa n’abagore babo batinya no kujya kurega kuko babasekera babita ‘imbwa’ ariko n’ababitinyutse, ubuyobozi budakurikirana ikibazo cyabo nkuko bukurikirana icyo bwashyikirijwe n’abagore bahohotewe n’abagabo babo.
Bamwe mu bagore bo muri aka gace na bo bemeza ko hari bamwe muri bagenzi babo bananiranye, bitwaje ijambo bahaye bagakora ibidakorwa nko kuba hari abarara mu tubari banywa inzoga banabyinana n’abagabo batari ababo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, Uwimana Eugene yabwiye RADIOTV10, yavuze ko ihohoterwa ryo mu ngo bazi muri uyu Murenge ari irikorerwa abagore.
Ati “Haramutse hari n’abagabo bahohoterwa twabikurikirana kuko ari umugabo ari n’umugore bose turabashinzwe kandi turifuza ko iryo hame ry’uburinganire ryakubahirizwa ku mpande zombi.”
Abagabo bahohoterwa n’abagore babo, bakunze kumvikana mu bice bitandukanye by’Igihugu, gusa bamwe bagiye banengwa kuriceceka, bakabwirwa ko badakwiye kugira isoni zo kwiyambaza inzego.
Umwaka ushize, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko yaba umugore cyangwa umugabo wakorewe ihohoterwa n’uwo bashakanye, bakirwa kimwe bityo ko ntawari ukwiye kugana uru rwego yumva ko ikirego cye kitari bwakirwe bitewe n’icyiciro arimo.
RADIOTV10