Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda, yongeye gushima Perezida Paul Kagame akunze kwita ‘My Uncle’, asanzwe anafatiraho icyitegererezo.
General Muhoozi yongeye gushima Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame abinyujije mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X akunze gukoresha, aho yagize ati “Ganza Ganza Rudasumbwa!”
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bagaragarije General Muhoozi ko na bo bashima Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere myiza yakuye Abanyarwanda ahabi ikabicaza aho gushimwa na buri wese.
Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wagize imyanya inyuranye mu Buyobozi Bukuru bw’u Rwanda, ni umwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa General Muhoozi.
Gatabazi wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, yagize ati “Uvuze neza rwose. Ganza Ganza Rudasumbwa. Imana ikomeze kumuha imigisha no kumurinda [avuga Perezida Kagame] urakoze cyane General.”
General Muhoozi Kainerugaba, akunze gushima Perezida Kagame, ndetse akemeza ko ari umwe mu banyapolitiki beza n’intwari babayeho mu mateka ya Afurika no ku Isi.
Mu butumwa kandi aherutse gutangaza, yaburiye abarwanya Umukuru w’u Rwanda, byumwihariko abari muri Uganda, ababwira ko bazahura n’akaga gakomeye.
Mu butumwa n’ubundi yari yanyujije kuri X mu cyumweru gishize, Muhoozi yagize ati “Ndasaba ko bikwiye kuba akaga gakomeye cyane kugerageza kurwanya ‘my uncle’ Afande Paul, ku muntu ukomoka muri Uganda. Ni akaga gakomeye cyane!”

RADIOTV10