Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gasabo: Muri Nyakabungo bazengerejwe n’insoresore zihaga ibiyobyabwenge zikabambura utwabo

radiotv10by radiotv10
30/06/2021
in MU RWANDA
0
Gasabo: Muri Nyakabungo bazengerejwe n’insoresore zihaga ibiyobyabwenge zikabambura utwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Hari abaturage batuye mu murenge wa kanyinya akagari ka Kagugu, umudugudu wa Nyakabungo bavuga ko bazengerejwe n’insoresore zitega abantu ku manywa na nijoro zikabacucura utwo bafite zikanabakubita. Ubuyobozi bw’umudugudu buvuga ko bwatanze iyi raporo ariko ntakirakorwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya uvuga ko aya makuru uyazi kandi utayirengagije ngo ahubwo hari gukorwa iperereza rwihishwa ku buryo vuba aha bazaritangariza abaturage icyavuyemo kandi nibyo bizera ko bizatanga umusaruro.

Abo baturage bavuga ko bamaze igihe kitari gito babana n’iki kibazo ngo ariko  batanahwema kugishyikiriza inzego z’ubuyobozi.

Bakomeza bavuga ko izi nsoresore zibagezengereza zifite indiri mu mazu atabamo abantu   y’uwitwa Muvunyi  Jumapili.

Mukakigeri Josephine uyobora umudugudu wa Nyakabungo utaranashatse  ko tugaragaza isura ye avuga ko ari ku bw’umutekano we, yahamije ko iki kibazo kimaze kubarembya.

“Ikibazo cy’aba bana kimaze kuturenga ,wagira ngo ni inzige zaduteye. Ntibatinya gutega abantu ku manywa na nijoro ntawugitahana ibyo yahashye, turi abo gutabarwa turasumbirijwe. Ugira ngo uravuze bakagukata n’inzembe dore ko bazigendana. Abanyerondo baraje zirabirukankana zibatera amabuye, twatanze raporo ku murenge na Polisi ariko turabona ntakirakorwa.

Inzego zidutabare twugarijwe n’abanywa rumogi ndetse n’abarucuruza muri aka gace”

44.PNG

Agace ka Nyakabungo haravugwa umutekano mucye uzamurwa n’abana bigize inzerezi

Ibi byatumye tujya gusura uyu witwa Muvunyi Jumapili nyiri aya mazu aba bana bararamo bityo nawe ntiyaca hirya no hino yemera koko ko iwe ariho izo nsore sore zibera ndetse ahadutungira agatoki, ibyatumye twerekezaho kamera zacu tubonayo bamwe na bamwe bari guturuka muri ayo mazu ubusanzwe atakibamo abantu.

“Ibyo abaturage bavuga nibyo koko simbihakana, kuri ubu iwanjye hamaze kuba indiri y’izo marine,ndetse kuzirukana bisa n’ibyananiranye kuko zibera muri aya mazu atakigira abapangayi, dore nawe reba yamaze kwangirika, hari ibikarito birariraho,hari ibisigazwa by’amatabi baba batumaguye”

Umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya Bwana Alphred Nduwaezu, yemera ko izo raporo yazibonye kandi ko ikibazo bakizi. Gusa ariko bitewe n’uburemere bwacyo bari kugikurikirana mu ibanga, ndetse ngo hari abamaze gufatwa ku buryo bidatinze bazabitangariza abaturage ngo kuko kuri ubu byakwica iperereza.

“Icyo kibazo turakizi, kandi tumaze igihe tugikurikirana, yaba aho hantu bita kwa Jumapili turahazi n’ibihakorerwa turabizi.Turi gukora ipereza twitonze kuburyo vuba aha twizeye ko bizatanga umusaruro tukabimenyesha n’abaturage”

22.PNG

Abana b’abakobwa n’abahungu basangira itabi ku manywa y’ihangu

Aka gace kavuga muri iyi nkuru gahereye i Batsinda , Aba baturage baho bavuga ko kimwe mu byo bifuza ubuyobozi bwabafasha guhagarika ari ukugerageza kuhashyira umutekano wimbitse uhagabanya urwo rubyiruko rw’ abasore n’abakobwa birirwana muri ayo mazu atabamo abantu bahakorera ingeso mbi ngo zirimo kunywa amatabi ngo n’indi mico ishobora no kwangiza abana bato bahabyirukira.

Inkuru ya: Olivier TUYISENGE/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Muhitira Félicien “Magare” yakuwe ku rutonde rw’abanyarwanda bazakina imikino Olempike 2020

Next Post

Abamugariye ku rugamba barasaba ko inkunga bahabwa yakongerwa

Related Posts

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Rwasave, giherereye mu Karere ka Gisagara gihana imbibi n’aka Huye, baravuga ko...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abamugariye ku rugamba barasaba ko inkunga bahabwa yakongerwa

Abamugariye ku rugamba barasaba ko inkunga bahabwa yakongerwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.