Gasabo: Muri Nyakabungo bazengerejwe n’insoresore zihaga ibiyobyabwenge zikabambura utwabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abaturage batuye mu murenge wa kanyinya akagari ka Kagugu, umudugudu wa Nyakabungo bavuga ko bazengerejwe n’insoresore zitega abantu ku manywa na nijoro zikabacucura utwo bafite zikanabakubita. Ubuyobozi bw’umudugudu buvuga ko bwatanze iyi raporo ariko ntakirakorwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya uvuga ko aya makuru uyazi kandi utayirengagije ngo ahubwo hari gukorwa iperereza rwihishwa ku buryo vuba aha bazaritangariza abaturage icyavuyemo kandi nibyo bizera ko bizatanga umusaruro.

Izindi Nkuru

Abo baturage bavuga ko bamaze igihe kitari gito babana n’iki kibazo ngo ariko  batanahwema kugishyikiriza inzego z’ubuyobozi.

Bakomeza bavuga ko izi nsoresore zibagezengereza zifite indiri mu mazu atabamo abantu   y’uwitwa Muvunyi  Jumapili.

Mukakigeri Josephine uyobora umudugudu wa Nyakabungo utaranashatse  ko tugaragaza isura ye avuga ko ari ku bw’umutekano we, yahamije ko iki kibazo kimaze kubarembya.

“Ikibazo cy’aba bana kimaze kuturenga ,wagira ngo ni inzige zaduteye. Ntibatinya gutega abantu ku manywa na nijoro ntawugitahana ibyo yahashye, turi abo gutabarwa turasumbirijwe. Ugira ngo uravuze bakagukata n’inzembe dore ko bazigendana. Abanyerondo baraje zirabirukankana zibatera amabuye, twatanze raporo ku murenge na Polisi ariko turabona ntakirakorwa.

Inzego zidutabare twugarijwe n’abanywa rumogi ndetse n’abarucuruza muri aka gace”

44.PNG

Agace ka Nyakabungo haravugwa umutekano mucye uzamurwa n’abana bigize inzerezi

Ibi byatumye tujya gusura uyu witwa Muvunyi Jumapili nyiri aya mazu aba bana bararamo bityo nawe ntiyaca hirya no hino yemera koko ko iwe ariho izo nsore sore zibera ndetse ahadutungira agatoki, ibyatumye twerekezaho kamera zacu tubonayo bamwe na bamwe bari guturuka muri ayo mazu ubusanzwe atakibamo abantu.

“Ibyo abaturage bavuga nibyo koko simbihakana, kuri ubu iwanjye hamaze kuba indiri y’izo marine,ndetse kuzirukana bisa n’ibyananiranye kuko zibera muri aya mazu atakigira abapangayi, dore nawe reba yamaze kwangirika, hari ibikarito birariraho,hari ibisigazwa by’amatabi baba batumaguye”

Umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya Bwana Alphred Nduwaezu, yemera ko izo raporo yazibonye kandi ko ikibazo bakizi. Gusa ariko bitewe n’uburemere bwacyo bari kugikurikirana mu ibanga, ndetse ngo hari abamaze gufatwa ku buryo bidatinze bazabitangariza abaturage ngo kuko kuri ubu byakwica iperereza.

“Icyo kibazo turakizi, kandi tumaze igihe tugikurikirana, yaba aho hantu bita kwa Jumapili turahazi n’ibihakorerwa turabizi.Turi gukora ipereza twitonze kuburyo vuba aha twizeye ko bizatanga umusaruro tukabimenyesha n’abaturage”

22.PNG

Abana b’abakobwa n’abahungu basangira itabi ku manywa y’ihangu

Aka gace kavuga muri iyi nkuru gahereye i Batsinda , Aba baturage baho bavuga ko kimwe mu byo bifuza ubuyobozi bwabafasha guhagarika ari ukugerageza kuhashyira umutekano wimbitse uhagabanya urwo rubyiruko rw’ abasore n’abakobwa birirwana muri ayo mazu atabamo abantu bahakorera ingeso mbi ngo zirimo kunywa amatabi ngo n’indi mico ishobora no kwangiza abana bato bahabyirukira.

Inkuru ya: Olivier TUYISENGE/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru