Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwasabye abantu kudaha agaciro ijambo ririmo ikosa ryitiriwe ko ryanditse ku biro by’aka Karere, buvuga ko ari ifoto y’incurano [Photoshop].
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana ifoto igaragaza ku biro by’Akarere ka Gasabo yanditseho amagambo agaragaza ko ari ku Biro by’aka Karere.
Iyi foto igaraga nk’iyafashwe nijoro, igaragaza ko kuri ibi Biro, handitse ‘Akabere ka Gasabo’ aho kwandika ‘Akarere ka Gasabo’.
Umwe mu babishyize kuri Twitter y’Akarere ka Gasabo witwa Samuel Byansi Baker, yanditse ubutumwa anegura agira ati “Yemwe mwabonye AKABERE KA GASABO.” Akomeza abaza ubuyobozi bwa Gasabo ati “Hari ikihe kibazo?”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasubiye ubu butumwa, bugira buti “Ibi ni photoshop (uburyo bukoreshwa mu guhindura ifoto uko umuntu ayisha) ntimubyiteho.”
Ubu butumwa bw’Akarere ka Gasabo bukomeza bugira buti “Kandi aho gukwirakwiza ikinyoma wabanza ugashaka amakuru yizewe.”
Ibi ni photoshop ntimubyiteho kandi aho gukwirakwiza ikinyoma wabanza ugashaka amakuru yizewe.@umwigemepo @ngangare1 @CityofKigali @RwandaLocalGov pic.twitter.com/eD84O9NWQg
— Gasabo District (@Gasabo_District) April 20, 2022
Bamwe mu bakoresha uru rubuga rwa Twitter, na bo bahise banenga abacuze iri jambo rikitirirwa Akarere ka Gasabo.
Uwitwa Umwali Pauline yagize ati “Ubu koko umuntu ufata akanya ko guta, agahimba, ntazi ko gusebya urwego ari icyaha.”
Uwitwa Emile Karangwa Nshimiyimana na we yagize ati “Ntitwongera kubyitaho. Gusa numva byajya biba byiza mubinyomoje bikijyaho kuko byiriwe bicaracara henshi kandi atari ngombwa. Hagati aho abatambutse amakuru nk’aya na bo bakeneye gukeburwa!”
Ubu buryo bwa Photoshop bukunze gukoreshwa mu guhimbira abandi ubutumwa bw’inyandiko cyangwa amafoto bukabitirirwa, bugashyirwa ku mbuga nkoranyambaga ku buryo hari n’abo bwangiriza isura muri rubanda.
Inzego zinyuranye zikunze kugira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya bashungura, ntibamire bunguri ibishyirwaho cyane cyane mu gihe nk’iki cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi aho bamwe bazikoresha bapfobya bakanahakana amateka.
RADIOTV10