Abanyamakuru b’abanyabigwi barimo Barore, Mbangukira na Maurice barangije Kaminuza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyamakuru bafite amazina akomeye mu Rwanda barimo Cleophas Barore n’umuvandimwe we Titian Mbangukira ndetse na Uwera Jean Maurice bari mu bahawe impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Aba banyamakuru bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022 nyuma yo kurangiza amasomo mu Ishuri rikuru rya Kiliziya Gatulika rya Kabagyi (ICK) rihererye mu Karere ka Muhanga ahanabereye uyu muhango.

Izindi Nkuru

Aba banyamakuru barangije uyu munsi, barimo abasanzwe bazwi cyane mu Rwanda nka Barore Cleophas na Uwera Jean Maurice basanzwe bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Barore warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru, asanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), akaba amenyerewe mu biganiro bikomeye akora ku bitangazamakuru bya RBA.

Barimo kandi Titian Mbangukira uyobora Radio Isuba, akaba n’umuvandimwe ugwa mu ntege Cleophas Barore bombi bakaba barigeze gukorana mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kikiri ORINFOR.

Mu bandi barangije, harimo Didace Niyifasha usanzwe Umuyobozi wa Radio Inkoramutima na we akaba ari umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga.

Barimo kandi Safari Lambert usanzwe umukozi wa RADIOTV10 ushinzwe ibijyanye na Tekinike ya Radio 10, ndetse na Issa Kwigira ukorera Flash FM.

Bamwe muri aba bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho, batangiye amasomo yabo mu ishuri rya Christian University ryaje gufungwa, bagahita bajya kurangiriza mu ishuri rikuru rya ICK riherereye mu Karere ka Muhanga.

Bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru