Rusizi: Yafashwe amaze kwiba ihene yayizingazingiye mu gikapu agiye kuyishakira umuguzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bafatanye umugabo ihene yari yazingazingiye mu gikapu yayihishe, bikaba bikekwa ko ari iyo yibye ndetse ko yari agiye kuyibaga ubundi ngo ayishakire umuguzi.

Uyu mugabo yafashwe n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze nyuma yo kumukekaho kwiba ihene i Nyarushishi mu Murenge wa Nkungu.

Izindi Nkuru

Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo rukore iperereza ubundi rumukorere dosiye yo gushyikiriza Ubushinjacyaha.

Niyibizi Jean de Dieu uyobora Umurenge Gihundwe wafatiwemo uyu mugabo, yemeje aya makuru y’ifatwa ry’uyu mugabo, avuga ko ubu iki kibazo cyamaze kugera mu nzego z’iperereza.

Uyu muyobozi avuga ko muri aka gace hari ubujura ariko ko nk’inzego z’ubuyobozi zahagurukiye iki kibazo.

Yagize ati Ingamba ya mbere irimo kumenya aho baherereye indi ni ukumenya urutonde rwabo no kubashakisha no gukora irondo rihoroho dufatanyije n’abaturage.”

Abatuye muri uyu Murenge bavuga ko ubujura bw’amatungo magufi bubarembeje ku buryo benshi bahisemo kurarana n’amatungo mu nzu.

Hari n’abavuga ko abajura batanatinya no gusanga amatungo mu nzu ku buryo hari n’inzu bamena bakibamo inkoko cyangwa ihene.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru