Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ngoma: Umusirikare ukekwaho kwica umugore we amukubise agafuni yavuze ko yabitewe n’umujinya

radiotv10by radiotv10
21/04/2022
in Uncategorized
1
Ngoma: Umusirikare ukekwaho kwica umugore we amukubise agafuni yavuze ko yabitewe n’umujinya
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare ufite ipeti rya Sergeant Major mu ngabo z’u Rwanda ukekwaho kwica umugore we babanaga mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, yabwiye Urukiko ko iki gikorwa yagitewe n’umujinya mwinshi akaba agisabira imbabazi.

Sergeant Major Niyigabura Athanase ukurikiranyweho kwica umugore we mu mpera z’ukwezi gushize tariki 26 Werurwe, yaburanishirijwe mu ruhame aho atuye mu iburanisha ryitabiriwe n’abaturage benshi kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata.

Ubwo yahabwaga umwanya ngo yisobanure, Sergeant Major Niyigabura yavuze ko hari ibyo atumvikanyeho n’umugore we, bigatuma bakomanya amahembe bakarwana ari na byo byamuteye umujinya akamukubita umuhini.

Yavuze ko ubwo yarwanaga n’umugore we yamukubise urushyi undi agafata umwase “agiye kuwunkubita mu mutwe ndawukinga, ubwo umujinya wahise uzamuka, nahise nkora muri bya biti harimo agasuka nkamukubita mu mutwe.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri nabitewe n’umujinya mwinshi, ndabisabira imbabazi.”

Muri iri buranisha ryari riyobowe n’Urukiko rwa Gisirikare, Umucamanza yabajije uyu musirikare impamvu ataretse umugore nyuma yo kumukubita akabona yikubise, undi asubiza ko atazi inshuro yakubise umugore we ako gasuka.

Yagize ati “Sinamenye ngo namukubise rimwe cyangwa kabiri, nabitewe n’umujinya nari.”

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasobanuriye Urukiko ko uregwa yari yaragambiriye uyu mugambi wo kwivugana umugore we kuko yari yaranavuze ko azamwica ubundi akishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Bwavuze kandi ko ubwo uyu musirikare yakubitaga umugore we akabona yikubise hasi, adakomeje kumurwanya, yakomeje kumukubita ifuni ku buryo bigaragaza ko yari agambiriye kumumaramo umwuka.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwa Gisirikare guhamya uregwa icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, rukamukatira gufungwa burundu.

Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza, rwategetse ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 25 Mata 2022.

 

Yabikoze ari mu kibari

Muri kuriya kwezi gushize, Sergeant Major Niyigabura Athanase yasabye uruhusa [Ikibari] rwo kujya gusura umuryango we, ubundi ageze aho atuye nyuma y’iminsi micye atangira gushaka kuvugurura igipangu cye aho yifuzaga gushyirishaho inkingi ariko umugore we akabanza kubyanga.

Nyakwigendera-umugore wa Sergeant Major Niyigabura, yabwiye umugabo we ko ibyo atari byo byihutirwa ahubwo ko yagakwiye kumwubakira inzu yo gucururizamo kugira ngo ijye ibunganira mu mibereho.

Byatumye Sergeant Major Niyigabura yitabaza inzego z’ibanze, zimusaba ko yakora ibyo yumvikanye n’umugore we akareka gukora ibyo batumvikanyeho.

Muri iyo minsi, uyu musirikare yagiye mu kabari, ataha mu masaha akuze yasinze aza yuka inabi umugore we amubwira ko arambiwe agasuzuguro ke.

Bwaracyeye, ubwo umugore yari ari gutegura ifunguro, umugabo we amukubita urushyi ubundi bajya hanze amukubita hasi ari na bwo yamukubise ako gafuni akekwaho kumwicisha.

Jean Paul MUGABE / RADIOTV10

Comments 1

  1. Bosco says:
    3 years ago

    Nizere ko uyu munsi muhatubera mukatubwira uko byagenze.

    Ese umugore yari umusivile?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 16 =

Previous Post

Rusizi: Yafashwe amaze kwiba ihene yayizingazingiye mu gikapu agiye kuyishakira umuguzi

Next Post

EAC yasabye imitwe iri muri DRCongo gushyira hasi intwaro vuba na bwangu bitaba ibyo igahura n’akaga

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

by radiotv10
19/05/2025
0

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

19/05/2025
Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

19/05/2025
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

17/05/2025
Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
EAC yasabye imitwe iri muri DRCongo gushyira hasi intwaro vuba na bwangu bitaba ibyo igahura n’akaga

EAC yasabye imitwe iri muri DRCongo gushyira hasi intwaro vuba na bwangu bitaba ibyo igahura n’akaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.