Ngoma: Umusirikare ukekwaho kwica umugore we amukubise agafuni yavuze ko yabitewe n’umujinya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare ufite ipeti rya Sergeant Major mu ngabo z’u Rwanda ukekwaho kwica umugore we babanaga mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, yabwiye Urukiko ko iki gikorwa yagitewe n’umujinya mwinshi akaba agisabira imbabazi.

Sergeant Major Niyigabura Athanase ukurikiranyweho kwica umugore we mu mpera z’ukwezi gushize tariki 26 Werurwe, yaburanishirijwe mu ruhame aho atuye mu iburanisha ryitabiriwe n’abaturage benshi kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata.

Izindi Nkuru

Ubwo yahabwaga umwanya ngo yisobanure, Sergeant Major Niyigabura yavuze ko hari ibyo atumvikanyeho n’umugore we, bigatuma bakomanya amahembe bakarwana ari na byo byamuteye umujinya akamukubita umuhini.

Yavuze ko ubwo yarwanaga n’umugore we yamukubise urushyi undi agafata umwaseagiye kuwunkubita mu mutwe ndawukinga, ubwo umujinya wahise uzamuka, nahise nkora muri bya biti harimo agasuka nkamukubita mu mutwe.

Yakomeje agira ati Mu by’ukuri nabitewe n’umujinya mwinshi, ndabisabira imbabazi.”

Muri iri buranisha ryari riyobowe n’Urukiko rwa Gisirikare, Umucamanza yabajije uyu musirikare impamvu ataretse umugore nyuma yo kumukubita akabona yikubise, undi asubiza ko atazi inshuro yakubise umugore we ako gasuka.

Yagize ati Sinamenye ngo namukubise rimwe cyangwa kabiri, nabitewe n’umujinya nari.”

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasobanuriye Urukiko ko uregwa yari yaragambiriye uyu mugambi wo kwivugana umugore we kuko yari yaranavuze ko azamwica ubundi akishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Bwavuze kandi ko ubwo uyu musirikare yakubitaga umugore we akabona yikubise hasi, adakomeje kumurwanya, yakomeje kumukubita ifuni ku buryo bigaragaza ko yari agambiriye kumumaramo umwuka.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwa Gisirikare guhamya uregwa icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, rukamukatira gufungwa burundu.

Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza, rwategetse ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 25 Mata 2022.

 

Yabikoze ari mu kibari

Muri kuriya kwezi gushize, Sergeant Major Niyigabura Athanase yasabye uruhusa [Ikibari] rwo kujya gusura umuryango we, ubundi ageze aho atuye nyuma y’iminsi micye atangira gushaka kuvugurura igipangu cye aho yifuzaga gushyirishaho inkingi ariko umugore we akabanza kubyanga.

Nyakwigendera-umugore wa Sergeant Major Niyigabura, yabwiye umugabo we ko ibyo atari byo byihutirwa ahubwo ko yagakwiye kumwubakira inzu yo gucururizamo kugira ngo ijye ibunganira mu mibereho.

Byatumye Sergeant Major Niyigabura yitabaza inzego z’ibanze, zimusaba ko yakora ibyo yumvikanye n’umugore we akareka gukora ibyo batumvikanyeho.

Muri iyo minsi, uyu musirikare yagiye mu kabari, ataha mu masaha akuze yasinze aza yuka inabi umugore we amubwira ko arambiwe agasuzuguro ke.

Bwaracyeye, ubwo umugore yari ari gutegura ifunguro, umugabo we amukubita urushyi ubundi bajya hanze amukubita hasi ari na bwo yamukubise ako gafuni akekwaho kumwicisha.

Jean Paul MUGABE / RADIOTV10

Comments 1

  1. Bosco says:

    Nizere ko uyu munsi muhatubera mukatubwira uko byagenze.

    Ese umugore yari umusivile?

Leave a Reply to Bosco Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru