Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gatabazi wakuwe ku mwanya wa Minisitiri yashimiye Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
10/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gatabazi wakuwe ku mwanya wa Minisitiri yashimiye Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku cyizere yamugiriye, asezeranya Umuryango wa RPF-Inkotanyi ko yiteguye kuzawutumikira igihe cyose uzamutuma.

Saa sita zirengaho iminota micye kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu byashyize hanze itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho Jean Claude Musabyimana nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ni umwanya yasimbuyeho Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze umwaka n’amezi umunani, yagiyeho avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Nyuma yo gusimbuzwa, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanyujije ubutumwa kuri Twitter ati “Murakoze nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mukampa umwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.”

Yakomeje avuga ko igihe amaze ari muri Guverinoma y’u Rwanda, cyamubereye cyiza mu rugendo rwo gukorera Igihugu cye ndetse “no kwiga no kwaguka mu bunararibonye.”

Yaboneyeho kwizeza Umuryango wa RPF-Inkotanyi asanzwe anabereye umunyamuryango ko azakomeza kuwubera umwizerwa ndetse ko yiteguye gukomeza kuwutumikira igihe cyose wazamutuma.

Ati “Ndisegura ku bitaragenze neza mu nshingano nari ndimo kandi nzakomeza kwiga no kwaguka. Mboneyeho gushimira n’abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa ku nkunga y’imikoranire.”

Jean Claude Musabyimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Gatabazi, na we yanyujije ubutumwa kuri Twitter ye ashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamugira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − three =

Previous Post

Haranugwanugwa icyatumye ‘business’ y’Umunyezamu wa Kiyovu ifunga imiryango

Next Post

Ubusesenguzi bw’umuhanga ku ndege y’intambara ya Congo yaje mu Rwanda izuba riva

Related Posts

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

IZIHERUKA

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho
MU RWANDA

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubusesenguzi bw’umuhanga ku ndege y’intambara ya Congo yaje mu Rwanda izuba riva

Ubusesenguzi bw’umuhanga ku ndege y’intambara ya Congo yaje mu Rwanda izuba riva

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.