Abanyamuryango ba Koperative RWAMICO y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko abari abayobozi b’iyi Koperative babaciye inyuma bakayisenyera mu yindi ndetse n’imitungo yose yayo bakayijyana.
Aba baturage ni abo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo babwiye Radio&TV 1 dukesha aya makuru ko iyi koperative yagurishijwe n’abari abayobozi babo.
Bavuga ko aho bakoreraga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hagiye mu maboko y’indi Kompanyi yitwa Luna.
Umwe mu banyamuryango avuga ko uwari Perezida w’iyi Koperative yabanje kubiberurira ababwira ko bamuhemba amafaranga macye bityo ko “ngiye kwikoranira n’uriya mushinga.”
Uyu munyamuryango akomeza agira ati “Agenda ubwo, umucungamutungo wari ushinzwe kugenzura konte muri banki na we yahise agenda asanga LUNA.”
Uyu munyamuryango avuga ko n’ibikoresho byose bari bishatsemo kuko buri munyamuryango yari yatanze ibihumbi 205 Frw, batamenye irengero ryabyo.
Mugenzi we avuga ko iyi koperative yari imaze kugera ku rwego rushimishije kuko bari bamaze kunona inyungu ya miliyoni 25 Frw.
Ati “Izo zose zaheze mu bitabo ntizagaragarijwe abanyamuryango. Uwari perezida wacu Gakwerere Jean Damascene yayigurishije LUNA.”
Gakwerere Jean Damascene wari perezida w’iyi koperative RWAMICO, uvugwaho gutenguha abo yayoboraga, avuga ko yagiye muri iriya Kompanyi agiye gushaka akazi bisanzwe kandi ko nta muziro yari afite washoboraga kubimubuza.
Avuga ko iriya Koperatice yari yabonye ubuzima gatozi mu Kigo gishinzwe Amakoperative RCA ariko ko batari bakabona icyangombwa giturutse mu kigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Igihe twarimo dusaba licence twagombaga kuvamo nka koperative abahafitiye ibyangombwa bakaza bagakora. Bamwe muri twe twasabyemo akazi ku giti cyacu, igisigaye ni uko bo bakwicara nk’abanyamuryango niba bashaka gusubukura, maze umucungamari akabasobanurira kuko afite ibitabo yanditsemo ibyo bikoresho ndetse n’ayo mafaranga afite uko yabisobanura kuko arahari.”
Prof. Harelimana Jean Bosco uyobora RCA, yiyemeje gukurikirana iby’iki kibazo icyakora yongera gushimangira ko imitungo y’abanyamuryango itagomba gucungwa nabi n’abayobozi bazo.
Yagize ati “Igihari ni uko haba abayobozi ndetse n’abandi bose bakinisha iby’abanyamuryango abo bose turabakurikirana kandi n’ibihano tukabitanga mu rwego rwo gutaba abanyamuryango.”
RADIOTV10