Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

radiotv10by radiotv10
03/12/2021
in MU RWANDA
0
Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamuryango ba Koperative RWAMICO y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko abari abayobozi b’iyi Koperative babaciye inyuma bakayisenyera mu yindi ndetse n’imitungo yose yayo bakayijyana.

Aba baturage ni abo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo babwiye Radio&TV 1 dukesha aya makuru ko iyi koperative yagurishijwe n’abari abayobozi babo.

Bavuga ko aho bakoreraga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hagiye mu maboko y’indi Kompanyi yitwa Luna.

Umwe mu banyamuryango avuga ko uwari Perezida w’iyi Koperative yabanje kubiberurira ababwira ko bamuhemba amafaranga macye bityo ko “ngiye kwikoranira n’uriya mushinga.”

Uyu munyamuryango akomeza agira ati “Agenda ubwo, umucungamutungo wari ushinzwe kugenzura konte muri banki na we yahise agenda asanga LUNA.”

Uyu munyamuryango avuga ko n’ibikoresho byose bari bishatsemo kuko buri munyamuryango yari yatanze ibihumbi 205 Frw, batamenye irengero ryabyo.

Mugenzi we avuga ko iyi koperative yari imaze kugera ku rwego rushimishije kuko bari bamaze kunona inyungu ya miliyoni 25 Frw.

Ati “Izo zose zaheze mu bitabo ntizagaragarijwe abanyamuryango. Uwari perezida wacu Gakwerere Jean Damascene yayigurishije LUNA.”

Gakwerere Jean Damascene wari perezida w’iyi koperative RWAMICO, uvugwaho gutenguha abo yayoboraga, avuga ko yagiye muri iriya Kompanyi agiye gushaka akazi bisanzwe kandi ko nta muziro yari afite washoboraga kubimubuza.

Avuga ko iriya Koperatice yari yabonye ubuzima gatozi mu Kigo gishinzwe Amakoperative RCA ariko ko batari bakabona icyangombwa giturutse mu kigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Igihe twarimo dusaba licence twagombaga kuvamo nka koperative abahafitiye ibyangombwa bakaza bagakora. Bamwe muri twe twasabyemo akazi ku giti cyacu, igisigaye ni uko bo bakwicara nk’abanyamuryango niba bashaka gusubukura, maze umucungamari akabasobanurira kuko afite ibitabo yanditsemo ibyo bikoresho ndetse n’ayo mafaranga afite uko yabisobanura kuko arahari.”

Prof. Harelimana Jean Bosco uyobora RCA, yiyemeje gukurikirana iby’iki kibazo icyakora yongera gushimangira ko imitungo y’abanyamuryango itagomba gucungwa nabi n’abayobozi bazo.

Yagize ati “Igihari ni uko haba abayobozi ndetse n’abandi bose bakinisha iby’abanyamuryango abo bose turabakurikirana kandi n’ibihano tukabitanga mu rwego rwo gutaba abanyamuryango.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + fourteen =

Previous Post

CSP Kayumba waregwaga kwifurahisha mu mafaranga y’umunyamahanga yahamijwe ubujura akatirwa imyaka 5

Next Post

Abagore bafite ubumuga bo mu Rwanda na bo bagiye kujya baconga ruhago

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abagore bafite ubumuga bo mu Rwanda na bo bagiye kujya baconga ruhago

Abagore bafite ubumuga bo mu Rwanda na bo bagiye kujya baconga ruhago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.