Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen.Doumbouya uyobora Guinée-Conakry wamaze kugera mu Rwanda yakiranywe ubwuzu n’Abanya-Guinée bahaba

radiotv10by radiotv10
02/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen.Doumbouya uyobora Guinée-Conakry wamaze kugera mu Rwanda yakiranywe ubwuzu n’Abanya-Guinée bahaba
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Guinée-Conakry, General Mamadi Doumbouya wari utegerejwe mu Rwanda, akaba yahageze, yakiriwe n’abaturage b’Igihugu cye baba mu Rwanda, bamugaragarije ibyishimo.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinée-Conakry, agaragaza ko Perezida Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya bahagurutse i Conakry mu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 01 Gicurasi 2025.

Bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, ndetse Perezida Mamadi Doumbouya, ahura n’Abanya- Guinée baba mu Rwanda, bamugaragarije urugwiro rwinshi, aho bari bambaye imyambaro igaragaza ko bamushyigikiye 100%.

Ibiro bya Ambasade ya Guinée-Conakry mu Rwanda, bivuga ko abaturage b’iki Gihugu bakiranye ubwuzu Umukuru w’Igihugu cyabo waje gutsura umubano n’icyo baje gushakishirizamo imibereho.

Ambasade yagize iti “Nyakubahwa Mamadi Doumbouya yakiranywe ubwuzu n’Abanya-Guinée bari mu Rwanda ubwo yari mu ruzinduko. Ni iby’agaciro n’ishema rikomeye ku muryango mugari.”

Perezida Mamadi Doumbouya usanzwe anafitanye ubucuti bwihariye na Perezida Paul Kagame, yakunze kugaragaza ko amufatiraho icyitegererezo, yaje mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Perezida Mamadi Doumbouya yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize muri Kanama, yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro.

Biteganyijwe ko Mamadi Doumbouya azava i Kigali yerecyeza i Libreville muri Gabon, aho azaba yitabiriye irahira rya mugenzi we Brice Clotaire Oligui Nguema uherutse gutorerwa kuyobora iki Gihugu, uzarahira ku wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025.

Abanya-Guinée baba mu Rwanda bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu cyabo
Byari ibyishimo ku ngeri zose

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Hamenyekanye igihe Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora kuzasinyira amasezerano n’aho bizakorerwa

Next Post

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Umuhanzikazi w'Indirimbo z'Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.