Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen.Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yageneye ubutumwa Perezida Kagame na Gen.Muganga

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen.Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yageneye ubutumwa Perezida Kagame na Gen.Muganga
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba wari witabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, yamushimiye ndetse na mugenzi we wa RDF, General Mubarakh Muganga, uburyo yakiriwe mu Rwanda.

General Muhoozi Kainerugaba, ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X (Twitter), General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda.

Yagize ati “Ndifuza gukoresha uyu mwanya ngashimira Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, na mugenzi wanjye General Mubarakh Muganga, ndetse n’Abofisiye bose kimwe n’abandi basirikare bose ba RDF, ku bwo kunyakira neza hamwe n’itsinda twazanye mu Rwanda.”

General Muhoozi Kainerugaba ukunze kugaragaza ko yishimira ubucuti n’umubano mwiza biri hagati y’u Rwanda na Uganda, yongeye kwifuriza ibi Bihugu gikomeza kubana kivandimwe. Ati “Rukundo egumeho! (Urukundo nirusagambe).”

Ku wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, mbere y’uko asubira muri Uganda, General Muhoozi n’itsinda yari ayoboye, babanje gusura ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cyabwo, ku Kimihurura, bakirwa n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Muganga; banagirana ibiganiro.

Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yari yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, aho ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, yakiriwe na mugenzi we Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga wari kumwe n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Ingabo zirinda Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana.

Muhoozi ukunze kwita Perezida Kagame “My uncle”, mbere yo kwitabira ibi birori, yari yabitangaje; avuga ko yishimiye kuzaza mu Rwanda afata nko mu rugo rwa kabiri.

Uyu muhunga wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, anashimirwa kandi uruhare yagize mu kubyutsa umubano w’Ibihugu byombi wigeze kumara imyaka itatu irimo igitotsi, akaza kugira uruhare mu biganiro byatumye ibi Bihugu bisanzwe ari ibivandimwe byongera kubanirana neza ku kugenderana.

General Muhoozi akunze kugaragaza ko Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi beza babayeho mu mateka ya Afurika
General Muhoozi ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege ku wa Gatandatu

Kuri uyu wa Mbere basuye ubuyobozi bwa RDF
Bagiranye ibiganiro
Habayeho no guhana impano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + three =

Previous Post

Hashyizwe hanze inenge zagaragaye mu matora yo muri Congo

Next Post

Arsenal yatangiye gutekereza uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umunyezamu rishobora kuvuka

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Arsenal yatangiye gutekereza uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umunyezamu rishobora kuvuka

Arsenal yatangiye gutekereza uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umunyezamu rishobora kuvuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.