Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen.Muhoozi yagejeje kuri Perezida Kagame inkuru nziza ku Nka z’Inyambo yamugabiye

radiotv10by radiotv10
25/04/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen.Muhoozi yagejeje kuri Perezida Kagame inkuru nziza ku Nka z’Inyambo yamugabiye
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bucuti bwiza bafitanye, ndetse ko bugaragazwa n’Inka yamugabiye, anamumenyesha ko zororotse, zikaba zimaze kwikuba hafi kabiri.

Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 49, we n’itsinda bari kumwe, baraye bakiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru ye.

Muri iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, Perezida Paul Kagame yongeye gushimira General Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi.

Perezida Kagame yavuze ko Muhoozi yabaye nk’ikiraro cyatumye ubu umubano w’u Rwanda na Uganda, wuzuye amahoro ndetse n’ubucuti bw’ibi Bihugu bukaba butajegajega.

Ati “Hari n’igihe mushobora kugira amahoro ariko mutari inshuti. Ariko ubu ndizera ko byombi tubifite. Turi inshuti kandi tunabanye mu mahoro.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Ndagushimira General Muhoozi ku ruhare wabigizemo, rwo kuba warabyiyemeje no kuba warabaye icyo kiraro twifashishije kugira ngo twongere tubane neza.”

General Muhoozi ukunze kwita Perezida Paul Kagame “My uncle/ Data wacu”, yavuze ko uretse kuba ari Perezida ndetse no kuba bombi baranyuze mu gisirikare, umubano wabo wabaye ubucuti.

Ati “Kandi ikimenyetso cy’ubucuti bwacu, ni Inka yangabiye, kandi nabihaye agaciro gakomeye cyane. None mboneyeho kubamenyesha Nyakubahwa ko Inka zimeze neza. Zaranororotse. Wampaye Inka icumi, none ubu mfite inka 17 ku zikomoka ku zo wangabiye.”

Ubwo umubano w’u Rwanda na Uganda, wongeraga kuba ntamakemwa, hari haciye igihe gito General Muhoozi agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yanaganiriye na Perezida Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − six =

Previous Post

Andi makuru acukumbuye ku ntandaro y’itandukana ry’umuhanzi ukomeye mu Rwanda n’umugore bamaranye imyaka 2

Next Post

Kigali: Mu Mujyi rwagati ibibaye ku modoka byateye urujijo benshi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Mu Mujyi rwagati ibibaye ku modoka byateye urujijo benshi

Kigali: Mu Mujyi rwagati ibibaye ku modoka byateye urujijo benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.