• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, June 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yakinnye ku mubyimba ibitangazamakuru bibiri bikomeye muri Uganda yafunze

radiotv10by radiotv10
29/06/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen.Muhoozi yakinnye ku mubyimba ibitangazamakuru bibiri bikomeye muri Uganda yafunze
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko yumvise ko ibitangazamakuru NTV and Daily Monitor biri guhomba miliyoni 5 USD ku munsi nyuma yuko abifunze, kandi ko ari inkuru nziza kuri we.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yabitangaje nyuma yuko ibi bitangazamakuru biri mu bya mbere bikomeye muri Uganda, bifunzwe ku itegeko rye.

Yagize ati “Numvise ko ibitangazamakuru NTV and Daily Monitor, byombi biri guhomba miliyoni 5 z’amadolari ku munsi kuva nabifunga. Ayo ni amakuru meza kuri njye.”

Kuri iki Cyumweru, tariki 28 Kamena 2026, Gen. Muhoozi yatangaje ibi bitangamzakakuru byafunze, kandi ko bizongera gungura ari we ubihaye uburenganzira.

Yagize ati “Hano muri Uganda, sinizerera mu kwisanzura ku itangazamakuru. Guhera ubu inkuru zose mbi zivuga kuri Uganda, zigomba kujya zisibwa n’Ibiro byanjye.”

Muhoozi yavuze kandi ko ifungwa ry’ibi bitangazamakuru bibiri ari intangiriro, kuko hari ibindi byinshi na byo bishobora gukurikiraho na byo bigahagarikwa.

Inararibonye mu mwuga w’Itangazamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Andrew Mwenda akaba asanzwe ari n’umwe mu bajyanama ba Muhoozi mu itumanaho, yavuze ko baganiriye bakemeranya ko ibi bitangazamakuru bizongera gukora mu gihe cya vuba.

Ati “Ariko tuzabanza kuganira n’abayobozi b’ibigo byombi bifitanye isano. Nzabamenyesha igihe tuzaba tugiye kugira iyi nama.”

Amakuru avuga ko ibi bitangazamakuru byombi by’ikigo cy’ubucuruzi cya Nation Media Group (NMG), gifite icyicaro gikuru i Namuwongo, mu murwa mukuru wa Uganda i Kampala.

Daily Monitor yatangaje ko ku biro bikuru by’iki Kigo, hoherejwe abashinzwe umutekano, barahagota ku buryo “nta muntu n’umwe wemerewe kwinjra cyangwa gusohoka.”

General Muhoozi Kainerugaba avuga ko afite ububasha bwo gufunga igitangazamakuru icyo ari cyo cyose kuva muri 2017, ubwo se Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabimuheraga uburenganzira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 6 =

Previous Post

Itsinda ryiyise ‘Abajongo’ riratungwaho agatoki guteza ubukene abaturage

Related Posts

Imibare mishya y’abahitanywe n’imitingito yibasiye Venezuela yatumbagiye

Imibare mishya y’abahitanywe n’imitingito yibasiye Venezuela yatumbagiye

by radiotv10
27/06/2026
0

Umubare w'abamaze kwitaba Imana bazize imitingito ibiri iheruka kwibasira Venezuela, ikomeje kwiyongera, aho kugeza ubu wageze ku bantu basaga 589,...

Ubushyuhe bukabije mu Bufaransa bwatumye hashyirwaho amabwiriza yo kugabanya kunywa inzoga

Ubushyuhe bukabije mu Bufaransa bwatumye hashyirwaho amabwiriza yo kugabanya kunywa inzoga

by radiotv10
26/06/2026
0

Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwategetse ko kugura no kugurisha inzoga ahantu hahurira abantu benshi, bibujijwe muri iyi minsi y’impera z’icyumweru kubera...

Minisitiri muri Sweden yazanye uruhinja mu nama ikomeye i Burayi

Minisitiri muri Sweden yazanye uruhinja mu nama ikomeye i Burayi

by radiotv10
26/06/2026
0

Minisitiri w’Ibidukikije muri Guverinoma ya Sweden, Romina Pourmokhtari yazanye uruhinja rw’amezi atatu mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Uyu mubyeyi...

Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b’u Burundi na FARDC

Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b’u Burundi na FARDC

by radiotv10
25/06/2026
0

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urengera uburenganzira bw'Abanyamulenge, watangaje ko wakubise incuro ingabo z'u Burundi n'iza Congo zashaga kwisubiza agasozi ka Ruhinamavi...

Hatangajwe imibare y’agateganyo y’abahitanywe n’imitingito ibiri ikomeye yabaye muri Venezuela

Hatangajwe imibare y’agateganyo y’abahitanywe n’imitingito ibiri ikomeye yabaye muri Venezuela

by radiotv10
25/06/2026
0

Perezida w'Agateganyo wa Venezuela Delcy Rodríguez, yatangaje ko imitingito yabaye muri iki Gihugu yahitanye abantu 32, mu gihe abakomeretse bagera...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gen.Muhoozi yakinnye ku mubyimba ibitangazamakuru bibiri bikomeye muri Uganda yafunze

Itsinda ryiyise ‘Abajongo’ riratungwaho agatoki guteza ubukene abaturage

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.