Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yatanze umucyo ku byavugwaga ko azahatana na Se Museveni kuyobora Uganda

radiotv10by radiotv10
21/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen.Muhoozi yatanze umucyo ku byavugwaga ko azahatana na Se Museveni kuyobora Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje ko atazahatanira kuyobora iki Gihugu mu matora ya 2026 nk’uko byavugwaga, ahubwo ko azashyigikira umubyeyi we Yoweri Museveni, gusa avuga ko uzamukurikira atagomba kuzaba ari umusivile.

Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yabitangaje mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Gen Muhoozi ashobora kuzahatanira kuyobora iki Gihugu cya Uganda mu matora azaba muri 2026, anyuze mu Ihuriro PLU (Patriotic League of Uganda).

Muhoozi yagize ati “Ndashaka gutangaza ko ntazagaragara kuri ballot paper [urutonde rw’abahatana mu matora ya Perezida] muri 2026. Imana isumba byose yansabye gukomeza gushyira imbaraga mu gisirikare. Rero, nshyigikuye byimazeyo Yoweri Museveni mu matora ataha.”

Muhoozi yakomeje avuga ko kuri we “ntakintu gifite agaciro kuri iyi Isi kiruta UPDF! Niyo mpamvu numva ntakimpa agaciro cyaruta kuba muri UPDF.”

Gen Muhoozi wakomeje asabira umugisha iki gisirikare cya Uganda, n’iki Gihugu, yakomeje avuga kandi ko nta musivile uzakorera mu ngata umubyeyi we Museveni.

Ati “Nta musivile uzayobora Uganda nyuma ya Perezida Museveni. Inzego z’umutekano ntizishobora kuzabyemera. Umuyobozi uzakurikiraho agomba kuba ari Umusirikare cyangwa umupolisi.”

Yakomeje asaba abashyigikiye ihuriro PLU bose nk’abitsamuye kuzashyigikira Museveni mu matora yo mu mwaka wa 2026.

General Muhoozi avuga ko nta musivile wazahererekanya ubutegetsi na Museveni

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Nyamasheke: Ababyaye abana b’impanga bahishuye impamvu umwe agwingira undi agakura neza

Next Post

Kuki Kiliziya ikomeje kwikandakira ku kwemeza amabonekerwa nk’ay’i Kibeho yabereye Bosnia?

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki Kiliziya ikomeje kwikandakira ku kwemeza amabonekerwa nk’ay’i Kibeho yabereye Bosnia?

Kuki Kiliziya ikomeje kwikandakira ku kwemeza amabonekerwa nk’ay’i Kibeho yabereye Bosnia?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.