Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko bamwe mu bahoze mu gisirikare cy’ubutegetsi bwateguye Jenoside bari baje gufatanya na FPR-Inkotanyi, batari bahindutse bya nyabyo, atanga urugero rwa Col Lizinde Théoneste, wivuyemo agatuka RPA ubwo yumvaga ko yafashe ikigo cya Kanombe.
Gen (Rtd) James Kabarebe yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, mu biganiro by’Ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unity Club, byibanze ku gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Muri ibi biganiro, hagaragajwe uburyo ubumwe bw’Abanyarwanda bwubatswe n’Umuryango RPF-Inkotanyi nyuma y’uko izahoze ari ingabo zawo za RPA zari zimaze guhagarika Jenoside.
Ihame ry’ubumwe muri uyu muryango bwatangiranye na wo kuva wavuka, kuko ntawe wasubizaga inyuma, ndetse mu gihe watangizaga urugamba rwo kwibohora, wanakiriye bamwe mu bahoze mu gisirikare cy’ubutegetsi bwateguye Jenoside bukanayikora.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagarutse kuri bamwe muri abo basirikare bari biyunze kuri RPF-Inkotanyi, yavuze ko harimo abatari barahindutse koko.
Yavuze kuri Col Lizinde Théoneste, Biseruka, Muvunanyambo bari mu baje muri RPF nyuma y’uko ibafunguje aho bari bafungiye muri Gereza ya Ruhengeri.
Ati “Ubwo twari dufite ibyishimo by’uko tubonye abakomanda, abamojoro, abantu bakomeye bize igisirikare bateye ubwoba, bagiye kudufasha urugamba, noneho bazi n’imirwanire y’abo bari bavuyemo, noneho banabarakariye cyane kuko bari barabafunze burundu.”
Yakomeje avuga ko ubwo bageraga mu Birunga, bahise basaba imbunda, barazihabwa bizeye ko bagiye gufasha RPA urugamba, ariko ubwo bajyaga ku rugamba ku munsi wa mbere“bagiye saa mbiri ariko nka saa tatu bari bamaze kugaruka batanageze ku rugamba. Bagarukira mu nzira, bigaragara ko batabishoboye.”
Yavuze ko byari bigoye guhindura abantu nk’aba bari barakuriye mu ngengabitekerezo mbi, atanga urugero kuri Lizinde.
Ati “Lizinde yari i Byumba mu gihe cyo guhagarika Jenoside, kuko yari komanda mukuru yari afite amaradiyo, amenya amakuru ko ikigo cya Kanombe Inkotanyi zagifashe, we ubwe bimunanira kwihangana ati ‘inyana z’imbwa ziragifashe’, ati ‘baragitaye, baragitanze’ ati ‘ariko barabeshya abakomando ba Bigogwe baragisubirana’ kandi ni umuntu twari tumaranye hafi imyaka ine ku rugamba.”
General (Rtd) Kabarebe uvuga ko nubwo Col Lizinde yavuze ibi, bitatumye RPF-Inkotanyi imwirukana, ahubwo ko bakomeje kwigisha abari bafite imyumvire nk’iyi, nubwo hari abo byari bigiye ko bahinduka.
Col Lizinde Théoneste wari ku ruhande rw’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda mu 1973, yaje gufungwa mu 1980 ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, akatirwa gufungwa imyaka 20, ariko mu 1991 aza kuba umwe mu bafunguwe na RPA.
RADIOTV10