Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen (Rtd) Kabarebe yahishuye uko uwahoze muri FAR wari wiyunze kuri RPF-Inkotanyi yivuyemo

radiotv10by radiotv10
30/10/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen (Rtd) Kabarebe yahishuye uko uwahoze muri FAR wari wiyunze kuri RPF-Inkotanyi yivuyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko bamwe mu bahoze mu gisirikare cy’ubutegetsi bwateguye Jenoside bari baje gufatanya na FPR-Inkotanyi, batari bahindutse bya nyabyo, atanga urugero rwa Col Lizinde Théoneste, wivuyemo agatuka RPA ubwo yumvaga ko yafashe ikigo cya Kanombe.

Gen (Rtd) James Kabarebe yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, mu biganiro by’Ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unity Club, byibanze ku gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri ibi biganiro, hagaragajwe uburyo ubumwe bw’Abanyarwanda bwubatswe n’Umuryango RPF-Inkotanyi nyuma y’uko izahoze ari ingabo zawo za RPA zari zimaze guhagarika Jenoside.

Ihame ry’ubumwe muri uyu muryango bwatangiranye na wo kuva wavuka, kuko ntawe wasubizaga inyuma, ndetse mu gihe watangizaga urugamba rwo kwibohora, wanakiriye bamwe mu bahoze mu gisirikare cy’ubutegetsi bwateguye Jenoside bukanayikora.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagarutse kuri bamwe muri abo basirikare bari biyunze kuri RPF-Inkotanyi, yavuze ko harimo abatari barahindutse koko.

Yavuze kuri Col Lizinde Théoneste, Biseruka, Muvunanyambo bari mu baje muri RPF nyuma y’uko ibafunguje aho bari bafungiye muri Gereza ya Ruhengeri.

Ati “Ubwo twari dufite ibyishimo by’uko tubonye abakomanda, abamojoro, abantu bakomeye bize igisirikare bateye ubwoba, bagiye kudufasha urugamba, noneho bazi n’imirwanire y’abo bari bavuyemo, noneho banabarakariye cyane kuko bari barabafunze burundu.”

Yakomeje avuga ko ubwo bageraga mu Birunga, bahise basaba imbunda, barazihabwa bizeye ko bagiye gufasha RPA urugamba, ariko ubwo bajyaga ku rugamba ku munsi wa mbere“bagiye saa mbiri ariko nka saa tatu bari bamaze kugaruka batanageze ku rugamba. Bagarukira mu nzira, bigaragara ko batabishoboye.”

Yavuze ko byari bigoye guhindura abantu nk’aba bari barakuriye mu ngengabitekerezo mbi, atanga urugero kuri Lizinde.

Ati “Lizinde yari i Byumba mu gihe cyo guhagarika Jenoside, kuko yari komanda mukuru yari afite amaradiyo, amenya amakuru ko ikigo cya Kanombe Inkotanyi zagifashe, we ubwe bimunanira kwihangana ati ‘inyana z’imbwa ziragifashe’, ati ‘baragitaye, baragitanze’ ati ‘ariko barabeshya abakomando ba Bigogwe baragisubirana’ kandi ni umuntu twari tumaranye hafi imyaka ine ku rugamba.”

General (Rtd) Kabarebe uvuga ko nubwo Col Lizinde yavuze ibi, bitatumye RPF-Inkotanyi imwirukana, ahubwo ko bakomeje kwigisha abari bafite imyumvire nk’iyi, nubwo hari abo byari bigiye ko bahinduka.

Col Lizinde Théoneste wari ku ruhande rw’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda mu 1973, yaje gufungwa mu 1980 ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, akatirwa gufungwa imyaka 20, ariko mu 1991 aza kuba umwe mu bafunguwe na RPA.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 16 =

Previous Post

India: Hatangajwe igikekwaho gutera impanuka ya gari ya moshi yahitanye abarenga 10

Next Post

Icyo umusizi ugezweho mu Rwanda asubiza abamubaza ku mafoto ye akomeje kurikoroza

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo umusizi ugezweho mu Rwanda asubiza abamubaza ku mafoto ye akomeje kurikoroza

Icyo umusizi ugezweho mu Rwanda asubiza abamubaza ku mafoto ye akomeje kurikoroza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.