Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

General Muhoozi, umuhungu wa Museveni yagaruwe mu buyobozi bw’Igisirikare ku mwanya ukomeye

radiotv10by radiotv10
22/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
General Muhoozi, umuhungu wa Museveni yagaruwe mu buyobozi bw’Igisirikare ku mwanya ukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, nyuma y’umwaka n’igice akuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Ni umwanya yahawe n’Umubyeyi we Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024.

General Muhoozi wahawe uyu mwanya wo kuyobora Igisirikare cya Uganda, yawusimbuyeho General Wilson Mbadi na we wahawe izindi nshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi muri Uganda.

Umugaba w’Ikirenga wa UPDF, Perezida Museveni, kandi yakoze izindi mpinduka mu buyobozi bukuru bw’iki Gisirikare cya Uganda, ashyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije, ari we Lt Gen Sam Okiding, wasimbuye Gen Peter Elwelu na we wahawe izindi nshingano.

Uyu Gen Peter Elwelu, we yahise afata umwanya wa General Muhoozi wo kuba Umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’igisirikare, aho uyu mwanya wari umazeho igihe General Muhoozi.

Muhoozi kandi yagize indi myanya ikomeye mu buyobozi bw’Igisirikare cya Uganda, nko kuba yarabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, umwanya yakoraga abangikanyije no kuba Umujyanama wihariye wa Perezida mu bikorwa bya gisirikare.

Izi nshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, yazambuwe mu ntangiro z’Ukwakira 2022, nyuma yo kwandika ubutumwa ku X [yahoze ari Twitter] bwafashe nk’ubushotoranyi kuri Kenya, aho yavugaga ko yafata Nairobi mu byumweru bibiri gusa.

Icyo gihe ubwo yakurwaga kuri uyu mwanya mu kwezi k’Ukwakira 2022, ni na bwo yahise azamurwa mu mapeti, ahabwa irya General avuye ku rya Lieutenat General.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Menya iturufu u Burusiya bukoresha mu kwiyegereza Afurika itandukanye n’iy’Ibihugu by’ibihangange

Next Post

Igisubizo cyiza ku bakekaga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo rizagira ingaruka ku by’ibicuruzwa ku masoko

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo cyiza ku bakekaga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo rizagira ingaruka ku by’ibicuruzwa ku masoko

Igisubizo cyiza ku bakekaga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo rizagira ingaruka ku by’ibicuruzwa ku masoko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.