• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

General Muhoozi, umuhungu wa Museveni yagaruwe mu buyobozi bw’Igisirikare ku mwanya ukomeye

radiotv10by radiotv10
22/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
General Muhoozi, umuhungu wa Museveni yagaruwe mu buyobozi bw’Igisirikare ku mwanya ukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, nyuma y’umwaka n’igice akuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Ni umwanya yahawe n’Umubyeyi we Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024.

General Muhoozi wahawe uyu mwanya wo kuyobora Igisirikare cya Uganda, yawusimbuyeho General Wilson Mbadi na we wahawe izindi nshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi muri Uganda.

Umugaba w’Ikirenga wa UPDF, Perezida Museveni, kandi yakoze izindi mpinduka mu buyobozi bukuru bw’iki Gisirikare cya Uganda, ashyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije, ari we Lt Gen Sam Okiding, wasimbuye Gen Peter Elwelu na we wahawe izindi nshingano.

Uyu Gen Peter Elwelu, we yahise afata umwanya wa General Muhoozi wo kuba Umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’igisirikare, aho uyu mwanya wari umazeho igihe General Muhoozi.

Muhoozi kandi yagize indi myanya ikomeye mu buyobozi bw’Igisirikare cya Uganda, nko kuba yarabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, umwanya yakoraga abangikanyije no kuba Umujyanama wihariye wa Perezida mu bikorwa bya gisirikare.

Izi nshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, yazambuwe mu ntangiro z’Ukwakira 2022, nyuma yo kwandika ubutumwa ku X [yahoze ari Twitter] bwafashe nk’ubushotoranyi kuri Kenya, aho yavugaga ko yafata Nairobi mu byumweru bibiri gusa.

Icyo gihe ubwo yakurwaga kuri uyu mwanya mu kwezi k’Ukwakira 2022, ni na bwo yahise azamurwa mu mapeti, ahabwa irya General avuye ku rya Lieutenat General.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Menya iturufu u Burusiya bukoresha mu kwiyegereza Afurika itandukanye n’iy’Ibihugu by’ibihangange

Next Post

Igisubizo cyiza ku bakekaga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo rizagira ingaruka ku by’ibicuruzwa ku masoko

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Igisubizo cyiza ku bakekaga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo rizagira ingaruka ku by’ibicuruzwa ku masoko

Igisubizo cyiza ku bakekaga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo rizagira ingaruka ku by’ibicuruzwa ku masoko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.