Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko nyuma y’ababyeyi be, na Se wabo Gen Salim Saleh, undi muntu yubaha mu bantu bose ku Isi, ari Perezida Paul Kagame na we yita ‘my uncle’.
General Muhoozi ukunze kugaragaza ko Perezida Paul Kagame ari umwe mu bantu b’ingenzi afatiraho icyitegerereza, yatangaje ibi mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Yagize ati “Nyuma ya Data na Mama ndetse na Afande Saleh [Se wabo, umuvandimwe wa Museveni] ntakindi kiremwa-muntu nubaha nka ‘my uncle Perezida Kagame. Ni umujyanama akaba n’umwarimu kuri njye.”
General Muhoozi atangaje ibi nyuma y’ukwezi n’igice yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byabaye tariki 11 Kanama 2024.
Icyo gihe ubwo yitabiraga ibi birori, Muhoozi na bwo yari yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yaritabiriye ibi birori by’agatangaza, we yavuze ko ari by’umwaka muri Afurika.
Muhoozi wagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, wigeze kumara imyaka itatu urimo igitotsi, yanabishimiwe na Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 48 byabaye muri 2022.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2023, General Muhoozi kandi yaje no mu Rwanda kuhizihiriza isabukuru y’amavuko y’imyaka 49, aho yavuze ko yagombaga gukorera ibi birori kwa ‘my Uncle’ Paul kagame.
Muri Werurwe 2022, Muhoozi ubwo yakoreraga ingendo mu Rwanda zo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi, yanagabiwe Inka z’Inyambo na Perezida Paul Kagame, aho nyuma y’umwaka, muri Mata umwaka ushize wa 2023, yavuze ko Inka 10 yagabiwe na Perezida w’u Rwanda, zari zarorotse zimaze kuba 17.
RADIOTV10