Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

General Muhoozi yavuze umuntu yubaha by’ikirenga nyuma y’ababyeyi be

radiotv10by radiotv10
30/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gen.Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yageneye ubutumwa Perezida Kagame na Gen.Muganga
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko nyuma y’ababyeyi be, na Se wabo Gen Salim Saleh, undi muntu yubaha mu bantu bose ku Isi, ari Perezida Paul Kagame na we yita ‘my uncle’.

General Muhoozi ukunze kugaragaza ko Perezida Paul Kagame ari umwe mu bantu b’ingenzi afatiraho icyitegerereza, yatangaje ibi mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Yagize ati “Nyuma ya Data na Mama ndetse na Afande Saleh [Se wabo, umuvandimwe wa Museveni] ntakindi kiremwa-muntu nubaha nka ‘my uncle Perezida Kagame. Ni umujyanama akaba n’umwarimu kuri njye.”

General Muhoozi atangaje ibi nyuma y’ukwezi n’igice yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byabaye tariki 11 Kanama 2024.

Gen Muhoozi mu kwezi gushize yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

Icyo gihe ubwo yitabiraga ibi birori, Muhoozi na bwo yari yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yaritabiriye ibi birori by’agatangaza, we yavuze ko ari by’umwaka muri Afurika.

Muhoozi wagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, wigeze kumara imyaka itatu urimo igitotsi, yanabishimiwe na Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 48 byabaye muri 2022.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2023, General Muhoozi kandi yaje no mu Rwanda kuhizihiriza isabukuru y’amavuko y’imyaka 49, aho yavuze ko yagombaga gukorera ibi birori kwa ‘my Uncle’ Paul kagame.

Muri Werurwe 2022, Muhoozi ubwo yakoreraga ingendo mu Rwanda zo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi, yanagabiwe Inka z’Inyambo na Perezida Paul Kagame, aho nyuma y’umwaka, muri Mata umwaka ushize wa 2023, yavuze ko Inka 10 yagabiwe na Perezida w’u Rwanda, zari zarorotse zimaze kuba 17.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Ubutumwa bwa mbere Hezbollah yageneye Israel nyuma yo kwivugana umuyobozi wayo

Next Post

Meddy yatanze ubuhamya bukora ku mutima bw’ibihe bigoye yanyuranyemo n’umugore we

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Meddy yatanze ubuhamya bukora ku mutima bw’ibihe bigoye yanyuranyemo n’umugore we

Meddy yatanze ubuhamya bukora ku mutima bw’ibihe bigoye yanyuranyemo n’umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.