• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

General ukomeje gushyikirana na M23 yaganiriye na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
31/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
General ukomeje gushyikirana na M23 yaganiriye na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Major General Jeff Nyagah uyoboye itsinda rya EACRF ry’Ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa EAC zinakomeje kugirana ibiganiro na M23, yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi bagirana ibiganiro.

Ibi biganiro byahuje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Major General Jeff Nyagah, byabaye ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2022.

Ibi biganiro bibaye hatarashira icyumweru uyu Mujenerari uyoboye ingabo ziri mu butumwa bwa EAC ashyikirijwe na M23 agace ka Kibumba kari kamaze igihe kagenzurwa n’uyu mutwe.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 23 Ukuboza 2022, i Kibumba habereye uyu muhango wa M23 yashyikirije ku mugaragaro izi ngabo za EACRF aka gace, ubundi abarwanyi b’uyu mutwe bari bari muri aka gace bahita bakavamo.

Ubwo M23 yari imaze gushyikiriza ku mugaragaro aka gace izi ngabo, Major General Jeff Nyagah yashimiye uyu mutwe kuba ukomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza ibyo wasabwe.

Icyo gihe yagize ati “Turizeza abaturage bahunze Kibumba ko aka gace aka kanya gatekanye, kandi turabasaba gutahuka.”

Major General Jeff Nyagah ubwo yakirwaga na Perezida Félix Tshisekedi, yamugaragarije uko ibikorwa byo kugarura amahoro muri Kivu ya Ruguru biri kugenda nyuma yuko izi ngabo ayoboye za EACRF zigeze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Major General Jeff Nyagah yakiriwe na Perezida Tshisekedi mbere y’umunsi umwe kugira ngo umutwe wa M23 wongere kugirana ibiganiro n’izi ngabo ayoboye zigize itsinda rya EACRF, biba kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 nkuko biherutse gutangazwa n’ubuyobozi bw’uyu mutwe.

Tshisekedi yakiriye mu biro bye Major General Jeff Nyagah

Mu cyumweru gishize Major General Jeff Nyagah yashyikirijwe na M23 agace ka Kibumba

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 15 =

Previous Post

Uwakinnye ruhago mu Rwanda ari mu baguye mu mpanuka ikomeye yabereye muri Uganda

Next Post

Hasohotse andi makuru ku rusengero byavuzwe ko rwashyizwe ku isoko n’ikibyihishe inyuma

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Hasohotse andi makuru ku rusengero byavuzwe ko rwashyizwe ku isoko n’ikibyihishe inyuma

Hasohotse andi makuru ku rusengero byavuzwe ko rwashyizwe ku isoko n’ikibyihishe inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.