Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ghana: Igipfunsi cyarishije mu Ngoro y’Inteko nyuma yo kutumvikana hagati y’Abadepite

radiotv10by radiotv10
22/12/2021
in Uncategorized
0
Ghana: Igipfunsi cyarishije mu Ngoro y’Inteko nyuma yo kutumvikana hagati y’Abadepite
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa za rubanda Muri Ghana zateranye igipfunsi mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bapfa kutumvikana ku bijyanye n’umushinga w’itegeko ry’umusoro w’amafaranga yoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Mobile Money.

Guverinoma ya Ghana yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga usaba ko hashyirwaho umusoro ku mafaranga yoherezwa hakoreshejwe Ikoranabuhanga rya Mobile Money ari na byo byavuyemo uku gufatana mu mashati hagari y’Abadepite.

Amashusho y’Igitangazamakuru Graphic Online, agaragaza Abadepite bagundagurana nyuma yo kutajya imbizi kuri uyu mushinga mu gihe bagenzi babo baje batabara babakiza.

Uku gukozanyaho kwabereye mu Ngoro y’inteko Ishinga Amategeko, kwabaye hagati y’Abadepite bahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi ubwo bajyaga kubuza Visi Perezida w’Iyi Nteko, Joseph Osei Owusu kujya gutora uyu mushinga.

Joseph Osei Owusu wari unayoboye Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yaje gusubika yi nteko rusange kubera iyi mirwano.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya umusoro wa 1,7% ku mafaranga yoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, wamaganywe n’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegeti rya NDC (National Democratic Congress).

Uyu mutwe wa Politiki uvuga ko iri tegeko rishobora kuzapyinagaza abakene basanzwe bifashisha uburyo bwa Mobile Money mu bikorwa byo kwizigamira.

Gusa Guverinoma y’iki Gihugu yo ikavuga ko gushyiraho uyu musoro byatuma ingano y’umusoro Igihugu izamuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 7 =

Previous Post

Minisitiri yamaze amasaha 12 mu nyanja yoga nyuma y’uko indege yarimo ikoze impanuka

Next Post

Meddy wigaruriye imitima y’abakunzi b’indirimbo z’urukundo agiye kuririmba Gospel gusa

Related Posts

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

IZIHERUKA

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore
MU RWANDA

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Meddy wigaruriye imitima y’abakunzi b’indirimbo z’urukundo agiye kuririmba Gospel gusa

Meddy wigaruriye imitima y'abakunzi b’indirimbo z’urukundo agiye kuririmba Gospel gusa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.