Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Uwibye moto ku kabari y’uwari uri gufata agacupa yafashwe atararenga umutaru

radiotv10by radiotv10
14/11/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gicumbi: Uwibye moto ku kabari y’uwari uri gufata agacupa yafashwe atararenga umutaru
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 22 yafatiwe mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, atwaye moto akekwaho kwiba ku kabari y’uwari uyihaparitse ari gufata agacupa.

Uyu musore wafatiwe mu Mudugudu wa Burambira mu Kagari ka Nyambare mu ijoro ryo ku ya 12 Ugushyingo 2023 saa tanu n’igice, yahise yiyemerera ko ari iyo yari ayibye ku kabari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Boso Mwiseneza yavuze ko uyu musore yafashwe nyuma yo guhabwa amakuru n’uwari uyibwe.

Yagize ati “Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Burambira saa yine n’igice z’ijoro, avuga ko asohotse mu kabari yafatiragamo agacupa yareba aho yasize aparitse moto akayibura.”

SP Jean Boso Mwiseneza yakomeje agira ati “Polisi yahise itangira igikorwa cyo kuyishakisha ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, nyuma y’isaha imwe, iza gufatanwa umusore w’imyaka 22 ayigendaho muri uriya Mudugudu, wahise atabwa muri yombi.”

Uyu musore yavuze ko ubwo yibaga iyi moto aho yari iparitse ku kabari, yabanje kuyimanura ayisunika, ageze hepfo arayicomokora arayatsa atangira kuyitwara.

Uyu musore yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Cyumba kugira ngo hakomeze iperereza, moto yafatanywe isubizwa nyirayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − five =

Previous Post

Ifoto ya Perezida Kagame n’umwuzukuru ikomeje kunyura benshi

Next Post

Abakunzi ba Volleyball mu Rwanda bagiye kongera guha ibyishimo amaso yabo

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakunzi ba Volleyball mu Rwanda bagiye kongera guha ibyishimo amaso yabo

Abakunzi ba Volleyball mu Rwanda bagiye kongera guha ibyishimo amaso yabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.