Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Uwibye moto ku kabari y’uwari uri gufata agacupa yafashwe atararenga umutaru

radiotv10by radiotv10
14/11/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gicumbi: Uwibye moto ku kabari y’uwari uri gufata agacupa yafashwe atararenga umutaru
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 22 yafatiwe mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, atwaye moto akekwaho kwiba ku kabari y’uwari uyihaparitse ari gufata agacupa.

Uyu musore wafatiwe mu Mudugudu wa Burambira mu Kagari ka Nyambare mu ijoro ryo ku ya 12 Ugushyingo 2023 saa tanu n’igice, yahise yiyemerera ko ari iyo yari ayibye ku kabari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Boso Mwiseneza yavuze ko uyu musore yafashwe nyuma yo guhabwa amakuru n’uwari uyibwe.

Yagize ati “Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Burambira saa yine n’igice z’ijoro, avuga ko asohotse mu kabari yafatiragamo agacupa yareba aho yasize aparitse moto akayibura.”

SP Jean Boso Mwiseneza yakomeje agira ati “Polisi yahise itangira igikorwa cyo kuyishakisha ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, nyuma y’isaha imwe, iza gufatanwa umusore w’imyaka 22 ayigendaho muri uriya Mudugudu, wahise atabwa muri yombi.”

Uyu musore yavuze ko ubwo yibaga iyi moto aho yari iparitse ku kabari, yabanje kuyimanura ayisunika, ageze hepfo arayicomokora arayatsa atangira kuyitwara.

Uyu musore yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Cyumba kugira ngo hakomeze iperereza, moto yafatanywe isubizwa nyirayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − twelve =

Previous Post

Ifoto ya Perezida Kagame n’umwuzukuru ikomeje kunyura benshi

Next Post

Abakunzi ba Volleyball mu Rwanda bagiye kongera guha ibyishimo amaso yabo

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakunzi ba Volleyball mu Rwanda bagiye kongera guha ibyishimo amaso yabo

Abakunzi ba Volleyball mu Rwanda bagiye kongera guha ibyishimo amaso yabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.