Abakunzi ba Volleyball mu Rwanda bagiye kongera guha ibyishimo amaso yabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri BK Arena haratangira gukinirwa imikino y’irushanwa ry’akarere ka Gatanu (Zone V) guhera kuri uyu wa Kabiri, rigiye kubamo impinduka za mbere, aho hiyongereyemo icyiciro cy’amakipe y’abagore.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, habaye tombora y’amatsinda y’amakipe agiye gukina iri rushanwa.

Izindi Nkuru

Mu cyiciro cy’abagabo, itsinda rya mbere ririmo amakipe abiri yo mu Rwanda, ya REG VC ndetse na APR VC, ari kumwe n’ikipe ya AMICAL yo mu Burundi.

Naho mu itsinda rya kabiri, harimo ikipe ya Police VC na Kepler nazo zo mu Rwanda, aho ziri kumwe na Sports S yo muri Uganda.

Mu cyiciro cy’abagore, APR WVC, Police WVC, na RRA WVC; zose zo mu Rwanda, ziri kumwe na KCCA WVC yo muri Uganda, ndetse na Pipeline WVC yo muri Kenya.

Mu mikino ifungura iri rushanwa, kuri uyu wa Kabiri amakipe abiri yo mu Rwanda Police VC na Kepler VC ziraza guhura, mu gihe REG VC iza kuba icakirana na AMICAL VC.

Naho mu cyiciro cy’abagore, amakipe aza guhura ku munsi wa mbere w’irushanwa, ni Police WVC ihura na KCCA WVC, mu gihe APR WVC iza guhura na RRA WVC.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru