Gisagara: Bahishuye ingeso y’ibitemewe yakujije indi ibabangamiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko barembejwe n’ubujura bukabije bw’imyaka, bukorwa n’ababa bashaka amafaranga yo kujya kugura inzoga z’inkorano.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko batagitunga imyaka, kuko yibwa n’abajura, batanatinya gutobora inzu.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Ibigori, ibitoki byose bariba nta na kimwe basize, konteri z’ivomero na za robine zazo, insinga z’amashanyarazi byose barabyiba.”

Aba baturage bavuga kandi ko n’imyaka ikiri mu mirima, bayiba, ku buryo bamwe basigaye barize amayeri yo kuyisarura itarera. Undi ati “Tujya gusarura dutanguranwa ngo batabitwiba.”

Aba baturage bavuga ko ababiba babazi, kuko hari abaramuka biyicariye ntacyo bakora, ariko umugoroba waza, bakaba basinze, ku buryo ntahandi bakura amafaranga yo kunywera atari mu bujura.

yakomeje avuga ko hari nk’abantu bazinduka biyicariye ntacyo bakora nyamara bo biriwe mu murima bahinga bashakisha nyamara wababona mu yandi masaha ugasanga nibo basinze bariye kandi bahaze.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul avvuga ko ubuyobozi bwahagurukiye iki kibazo ndetse ko hari bamwe mu bakekwaho ubu bujura, bafashwe.

Yagize ati “Mu bujura naho tumaze gufatirayo abantu batari bacye, barafungwa. Icyo twasaba abaturage ni ukwicungira umutekano kuko ahashoboka hose nk’ubuyobozi tuba twashyizeho irondo kandi n’irondo rya ku manywa rirashoboka.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru