Imyigaragambyo idasanzwe yadutse i Burayi yakajije umurindi mu isura itari yitezwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko abahinzi bo mu Bufaransa bamaze iminsi mu myigaragambyo idasanzwe, abo mu Gihugu cy’abaturanyi mu Bubiligi, na bo babigiyeho birara mu mihanda, mu gihe bivugwa ko izakomereza no mu bindi Bihugu by’uyu Mugabane w’u Burayi.

Ni imyigaragambyo yo mu rwego rumwe, aho aba bo mu Bubiligi na bo baramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane batambika imodoka zihinga mu mihanda yerecyeza i Bruxelles n’imbere y’inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’Umwe bw’u Burayi.

Izindi Nkuru

Ni imyigaragambyo igamije gushyira igitutu ku bayobozi bateranira mu nama y’Ibihugu biri muri uyu Muryango, ngo babafashe gukemurirwa ibibazo bafite birimo imisoro ihanitse bacibwa, kugurirwa umusaruro ku giciro gito, no kuba ibyo bahinga birutishwa ibiva mu mahanga.

kuri izi mashini z’aba bahinzi, zanditseho amagambo agira ati “Niba ukunda isi, shyigikira abatuma ibaho. Nta bahinzi nta biribwa.”

Ibyo ngo babikoze mu rwego rwo kumvisha abayobozi b’Ibihugu by’u Burayi bateraniye muri iyo nama ko abahinzi bo mu Bubiligi no mu bindi Bihugu by’i Burayi bakwiye kubanza kumvwa, ibibazo byabo bigakemurwa mu buryo bwihuse.

Iyi myigaragambyo y’abahinzi bo mu Bubiligi, ije ikurikira iy’abo mu Bufaransa, ndetse bavuga ko izakomereza no mu bindi Bihugu by’i Burayi, nk’u Butaliyani, Espagne na Portugal.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru