Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imyigaragambyo idasanzwe yadutse i Burayi yakajije umurindi mu isura itari yitezwe

radiotv10by radiotv10
01/02/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Imyigaragambyo idasanzwe yadutse i Burayi yakajije umurindi mu isura itari yitezwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko abahinzi bo mu Bufaransa bamaze iminsi mu myigaragambyo idasanzwe, abo mu Gihugu cy’abaturanyi mu Bubiligi, na bo babigiyeho birara mu mihanda, mu gihe bivugwa ko izakomereza no mu bindi Bihugu by’uyu Mugabane w’u Burayi.

Ni imyigaragambyo yo mu rwego rumwe, aho aba bo mu Bubiligi na bo baramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane batambika imodoka zihinga mu mihanda yerecyeza i Bruxelles n’imbere y’inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’Umwe bw’u Burayi.

Ni imyigaragambyo igamije gushyira igitutu ku bayobozi bateranira mu nama y’Ibihugu biri muri uyu Muryango, ngo babafashe gukemurirwa ibibazo bafite birimo imisoro ihanitse bacibwa, kugurirwa umusaruro ku giciro gito, no kuba ibyo bahinga birutishwa ibiva mu mahanga.

kuri izi mashini z’aba bahinzi, zanditseho amagambo agira ati “Niba ukunda isi, shyigikira abatuma ibaho. Nta bahinzi nta biribwa.”

Ibyo ngo babikoze mu rwego rwo kumvisha abayobozi b’Ibihugu by’u Burayi bateraniye muri iyo nama ko abahinzi bo mu Bubiligi no mu bindi Bihugu by’i Burayi bakwiye kubanza kumvwa, ibibazo byabo bigakemurwa mu buryo bwihuse.

Iyi myigaragambyo y’abahinzi bo mu Bubiligi, ije ikurikira iy’abo mu Bufaransa, ndetse bavuga ko izakomereza no mu bindi Bihugu by’i Burayi, nk’u Butaliyani, Espagne na Portugal.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Zambia: Rurageretse hagati y’uwahoze ari Perezida n’uwamusimbuye

Next Post

Gisagara: Bahishuye ingeso y’ibitemewe yakujije indi ibabangamiye

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Bahishuye ingeso y’ibitemewe yakujije indi ibabangamiye

Gisagara: Bahishuye ingeso y’ibitemewe yakujije indi ibabangamiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.