• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Zambia: Rurageretse hagati y’uwahoze ari Perezida n’uwamusimbuye

radiotv10by radiotv10
01/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Zambia: Rurageretse hagati y’uwahoze ari Perezida n’uwamusimbuye
Share on FacebookShare on Twitter

Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia, yatangiye gusaba abaturage kwigomeka bagasaba ko habaho amatora y’Umukuru w’Igihugu byihuse mu gihe uwamusimbuye atarasoza manda ye, akamushinja kuba adashoboye.

Lungu wabaye Perezida wa Zambia kuva muri 2015 kugeza 2021, avuga ko Perezida Hakainde Hichilema wamusimbuye muri 2021 uri ku butegetsi ubu, yananiwe guhangana n’ibibazo.

Muri bibazo avuga ko byananiye Hakainde Hichilema, harimo icyorezo cya Cholera kugeza ubu kimaze guhitana abarenga 600 ndetse n’ababarirwa mu bihumbi bacyanduye, ndetse hakaba n’ikibazo cy’ubukungu butifashe neza.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Zambia ateganyijwe mu mwaka wa 2026, mu gihe Edgar Lungu avuga ko cyera agereranyije n’ibibazo biri mu Gihugu cyabo kandi ko bishingiye ku bushobozi bucye bwa Perezida uriho.

Yongeyeho ko iki Gihugu cya Zambia gikeneye umuntu ubasha ku murongo kandi ngo abona Hakainde Hichilema atabishoboye ngo ahubwo ari gutuma ibintu birushaho kuzamba.

Edgar Lungu yatangaje abitangaje nyuma yo kuvuga ko yongeye kugaruka muri politike bya nyabyo dore ko nyuma y’aho muri 2021 atsinzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari yahise akuramo ake karenge muri politike.

Icyo gihe ntiyumvaga neza uburyo atsinzwe na Hakainde Hichilema wafatwaga nk’utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Zambia yarangiza akamurusha amanota arenga 20%.

Aba bagabo bombi bakunze guhangana cyane muri politike. Muri 2015 ubwo Edgar Lungu yatsindiraga kuyobora iki Gihugu, nabwo Hakainde Hichilema yari yiyamamarije kuba Umukuru w’Igihugu ariko aratsindwa.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − two =

Previous Post

Ifoto y’umwe mu basitari bazwi mu Rwanda yavugishije abatari bacye

Next Post

Imyigaragambyo idasanzwe yadutse i Burayi yakajije umurindi mu isura itari yitezwe

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Imyigaragambyo idasanzwe yadutse i Burayi yakajije umurindi mu isura itari yitezwe

Imyigaragambyo idasanzwe yadutse i Burayi yakajije umurindi mu isura itari yitezwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.