Gisagara: Hafashwe Litilo 1.000 z’inzoga z’inkorano zengerwaga ahumvikanamo gutinyuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Karere ka Gisagara hangijwe litiro 1 140 z’inzoga z’inkorano zirimo 1 000 zafatiwe aho zengerwaga mu ishyamba rya Leta riherereye mu Murenge wa Save.

Izi nzoga z’inkorano zangijwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka Karere ka Gisagara, zirimo izizwi nka Nyirantare ndetse n’Imenagitero Tangawizi.

Izindi Nkuru

Igikorwa cyo kwangiza izi nzoga zafatiwe ahantu hatandukanye, zangijwe ku ya 28 Kamena 2023 mu Mirenge ya Gikonko na Save mu Karere ka Gisagara.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Litiro 1000 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya Nyirantare zafatiwe aho bazengerega mu ishyamba rya Leta mu Mudugudu wa Gahoro mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save, ku isaha saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Naho izindi litiro 140, zirimo litiro 120 zizwi nka Nyirantare na Litiro 20 zizwi ku izina ry’Imenagitero Tangawizi, zafatiwe mu Mudugudu wa Runyinya, mu Kagari ka Gikonko mu Murenge wa Gikonko.

Izi Litiro 140 zafatanywe abantu babiri barimo umusore w’imyaka 19 na mugenzi we w’imyaka 24 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko gufata izi nzoga byagezweho kuko abaturage batanze amakuru.

Yagize ati “Tugendeye ku makuru twahawe n’abaturage ko hari abagabo bigabije ishyamba rihereye Mudugudu wa Gahoro bakengeramo inzoga z’inkorano kandi ko ziri mu biteza umutekano mucye, twateguye igikorwa cyo kuzishakisha.”

Yakomeje agira ati “Ubwo Abapolisi bahageraga bahasanze amajerekani arimo litiro 800 z’inzoga z’inkorano na litiro 200 zari zikiri mu ngunguru nyuma y’uko abazengaga bahise bazisiga bakiruka bakibona inzego z’umutekano.”

Izi nzoga zikimara gufatwa, zose zahise zangirizwa mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru