Hagaragajwe imibare y’izamuka ry’abanywa agasembuye mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana mu businzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imibare mishya igaragaza ko abanywa inzoga mu Rwanda biyongereyeho hafi 5%, mu myaka 10 ishize; kuko bavuye kuri 43,3% bagera kuri 48,1%. Intara y’Amajyaruguru ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kabarizwamo ubusinzi.

Byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu bushakashatsi yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, bugaragaza ko muri 2022, abanywa inzoga mu Rwanda bari bamaze kuba 48,1%.

Izindi Nkuru

Ni ubushakashatsi bukozwe ku nshuro ya kabiri, bwerekana imyitwarire ishobora kongera ibyago byo kuba abantu bakwibasirwa n’indwara zitandura, irimo kunywa ibinyobwa bisembuye ndetse n’itabi.

Ubushakashatsi bwo kuri iyi nshuro bwakozwe ku baturage 5 676 barimo abagore bangana na 62,5% ndetse n’abagabo 37,5%.

Mu byavuye muri ubu bushakashatsi, abangana na 48,1% y’ababajijwe, bavuze ko mu minsi 30 banyoye inzoga. Muri iyo minsi 30 kandi abagabo bavuze ko basomye ku gahiye ari 61,9%, naho abagore bagasomyeho ari 34,3%.

 

Amajyaruguru arayoboye, Kigali iri inyuma

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru ari yo iyoboye mu kugira abanywa agasembuye benshi, kuko yagaragayemo 56,6%, ikagwa mu ntege n’iy’Amajyepfo yo ifite abanywi 51,6%.

Intara y’Iburengerazuba iza ku mwanya wa gatatu, ifite abanywi b’inzoga 46,5%, iy’Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa kane n’abanywi 43,9%, mu gihe Umujyi wa Kigali ari wo wagaragayemo abanywi bacye kuko ifite 42,0%.

Mu bijyanye n’abanywa inzoga bikabije, habayeho kugabanuka kw’imibare kuko ababaswe no kunywa inzoga cyane bavuye kuri 23,5% bariho muri 2013 bakagera kuri 15,2% muri 2022, ni ukuvuga ko habayeho igabanuka rya 8,3%

Ku bijyanye n’abanywa inzoga bagakabya, Intara y’Iburengerazuba ni yo iyoboye ifite 19,1%, hagakurikiraho iy’Amajyaruguru ifite abasinzi bakabije 15,8%. Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa gatatu n’abasinzi 15,1%, iy’Iburasirazuba igakurikiraho n’abasinzi 13,8%, Umujyi wa Kigali ukaza inyuma n’imibare ya 10,5%.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru