Gisagara: Hari ababyeyi bacyumva ko urangije ‘Primaire’ aba asoje amashuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Karere ka Gisagara hagaragara Ingimbi n’Abangavu benshi batiga, wababaza impamvu bakavuga ko barangije amashuri, nyamara barize abanza gusa bagahita bakurwamo n’ababyeyi babo bagifite imyumvire ko muri iki cyiciro ari ho amashuri arangirira.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye mu bice binyuranye byo muri aka Karere, yasanze bamwe mu ngimbi n’abangavu baba bibereye mu masoko bashakisha imibereho mu gihe abandi baba bari iwabo.

Izindi Nkuru

N’ubwo bitoroshye kubona uwemera ko muganira kuri iyi ngingo, bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko uyu ari umuco basanze ko urangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza umuryango we umusaba guhigamira barumuna be ibyitwa ko aba arangije amashuri bityo nab o ngo bakazasoreza mu icyo kiciro.

Umukobwa ufite imyaka 16 yagize ati “Narangije uwa gatandatu nyine mpita mvamo kuko iwacu batabishakaga kandi ntabwo nagenda iwacu babyanze, ntabwo narenga ku mategeko y’iwacu.”

Uyu mwana avuga ko hafi ya bose mu bo biganana, barangirije amashuri yabo muri iki cyiro cy’abanza.

Undi na we wacumbikiye amashuri mu wa gatandatu w’amashuri abanza, yagize ati “Mu gace k’iwacu hafi ya bose babivuyemo, abahungu bo banabaye ibirara bakina urusimbi bananiye abayobozi.”

Undi we avuga ko iwabo bavuka ari abana batandatu, bityo ko batari kubasha kubarihira bose. Ati “Iwacu bashatse ko mvamo ngo bakomeze n’abo bige na bo bagera nk’aho nageze na bo bavemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avugako iki kibazo na bo bakomeje guhangana na cyo, akavuga ko kugira ngo kiranduke burundu, bisaba guhanahana amakuru hagati y’ababyeyi n’abarezi ndetse n’inzego z’ibanze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru