Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima yabo bakabarandurira imyaka, batabanje kubamenyesha, batanababwiye ko bazabishyura ingurane, bagasaba inzego kubyinjiramo.
Ukigera ahari gukorerwa iyi mirimo mu Kagali ka Kibilizi ndetse n’aka Muyira, usanganirwa n’abaturage bagaragaza ko nubwo bakeneye amazi, ariko ibikorwa biri gukorwa birimo kubangiriza imyaka bari barahinzemo.
Aba baturage bavuga ko bagiye kubona babona abantu baza guca imiyoboro mu mirima yabo, barandura imyaka batabanje kubabarira cyangwa ngo bababwire niba bazishyurwa.
Uwimana Alice utuye mu Kagari ka Kibilizi yagize ati “Baraje baca imiyoboro mu murima wanjye barandura ibishyimbo n’ibigori, ntihagira umbwira niba bazanyishyura. Twifuza ko batwishyura imyaka yacu.”
Uwizeyimana Agnes yongeraho ko batewe impungenge n’inzara bashobora guhura na yo. Ati “Twe icyo dusaba ni uko batubarira ibyo batwangirije bakabitwishyura, kuko nta handi twakura ibizatunga imiryango yacu. Nanjye bananduriye imyumbati, ibigori, kawa, amateke n’ibirayi. Ni inzara. Ikibazo, ntan’ubwo batubariye cyangwa ngo batubwire ko tuzishyurwa.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Kibilizi, Kayinamura Jean Baptiste, avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko kiri gukurikiranwa ku buryo mu minsi micye kizaba cyakemutse.
Yagize ati “Umuyoboro uri gukorwa ukura amazi mu Kagari ka Muyira uyajyana mu Kagari ka Kibilizi. Uri gukorwa bitewe n’ikibazo cya pompe yangiritse yajyanaga amazi ku bitaro bya Kibilizi no muri centre ya Kibilizi. Byabaye ngombwa ko dukorana inama n’abaturage tubamenyesha ikibazo gihari, tuzana umugenagaciro.”
Uyu muyobozi avuga ko kuri uyu wa Gatatu umugenagaciro azasinyisha abaturage kugira ngo bazabone uko bishyurwa. Ati “Bihangane, kubara no kubishyura byose biragendana kugira ngo dukemure ikibazo cy’amazi.”
Aba baturage bavuga ko bishimira aya mazi bari guhabwa, gusa bagasaba ko bakwishyurwa imitungo yabo yangijwe ndetse bagasaba ko mu gihe ibikorwa nk’ibi bigiye kubagezwaho bajya babanza kubarirwa imitungo yabo, kuko nk’ubu bafite impungenge ko nibabarurirwa nyuma ibyangijwe batarabarirwa hari abo bizagorana kumenya agaciro kabyo kuko bizaba byaramaze kwangirika.



Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10










